Kigali

Bansohoye mu nzu nabuze ibihumbi 10Frw: Shema Tattoo yahishuye icyamuteye imbaraga - VIDEO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/10/2024 10:30
0


Shema Tattoo umuhanga mu gushushanya no kwandika ku mibiri y'abantu bizwi nka 'Tattoo', uri mu bagezweho i Kigali, yahishuye ubuzima butoroshye yanyuzemo bwatumye yinjira muri uyu mwuga burimo nko kuba yarananiwe kwishyura inzu y'ibihumbi icumi (10,000Rwf) yabagamo bakayimusohoramo.



Ibi Shema Tatoo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv ubwo yitabiraga itangwa ry'ibihembo bya 'Diva Awards' byari bitanzwe ku nshuro ya kabiri, aho nawe yari yarahembwe ku nshuro ya mbere nk'umuntu w'umuhanga mu gutera 'Tatoo'.

Ni bihembo yitabiriye ari kumwe na Wamunigga umwogoshi wabigize umwuga uri mu bamaze kubaka izina dore ko n'ibyamamare byinshi ari we ubyogosha. Yabwiye InyaRwanda Tv ko nubwo yogosha yahoze kera yifuza gukora umuziki gusa kubera ubushobozi bucye akagana ubwogoshi ari nabwo buri kumufasha noneho gukora umuziki.

Ku ruhande rwa Shema Tatoo nawe umaze gukorana n'ibyamamare nyarwanda byinshi, yavuze ko kugeza ubu abahanzi amaze gushyiriraho Tattoo ari benshi barimo Bushali, Kenny Sol, Mistake, ndetse yanahishuye ko n'ikizungerezi Shaddy Boo yagishizeho Tattoo.

Gusa nubwo Shema amaze kugera ku rwego rushimishije muri uyu mwuga unamutunze, avuga ko atari ko byahoze kuko mbere atarabitangira yari abayeho mu buzima bushaririye ndetse akaba anibuka uburyo yigeze gusohorwa mu nzu yabagamo yabuze ibihumbi 10 byo kuyishyura.

Ibi yabikomojeho ubwo yavugaga ku byatumye yihangira umurimo wo gukora Tattoo n'icyamuteye imbaraga zo kubikorana umwete. Yagize ati: ''Ntabwo navutse mfite impano yo gutera Tattoo ahubwo ni inzara! ni ugushaka umugati, twebwe ikiragano cyacu batubwiraga kwihangira umurimo tutabyumva, twumvaga duzatwara indege, tukicara mu biro n'ibindi''.

Yakomeje agira ati: ''Nkitangira iby'imyuga nagerageje byinshi gusa Tatoo ni cyo cyahise kiza vuba. Ikintu cyambayeho mu buzima cyatumye nkora cyane ni uko nananiwe kwishyura inzu y'ibihumbi icumi nabagamo ku Muhima bakayinsohoramo, hari mu 2016 icyo gihe.''

Shema Tattoo kuri ubu uhagaze neza nyamara yarigeze kubura amafaranga yo kwishyura inzu akayisohorwamo, avuga ko Imana yamuhaye umugisha mu byo akora ndetse akaba asigaye anakorana umuziki n'abahanzi bakomeye mu Rwanda dore ko umuziki ari cyo yifuzaga gukora gusa akabura ubushobozi, ubu ageze ku rwego rwo kuwukora anabifatanya no gutera 'Tattoo'.

Yavuze ko mu by'ukuri ubu asigaye ashora amafaranga mu muziki ayakuye mu gutera Tattoo, aho ubu indirimbo ya mbere yakoranye na Bushali, Afrique na Mistake yitwa 'Follow Me' yamaze gusohoka, ndetse mu kwezi kwa cumi na kumwe yateguje ibihangano bishya harimo na 'Album' ya mbere izagaragaraho abahanzi nka Bushali na Kenny Sol.

Shema Tattoo yahishuye ko kimwe mu byamuteye imbaraga zo gukora cyane harimo kuba mu 2016 yarabuze ibihumbi 10Frw byo kwishyura inzu ku Muhima bakayimusohoramo

Kugeza ubu umwuga wo gutera 'Tattoo' uramutunze ndetse ni nawo watumye abona ubushobozi bwo kwinjira mu muziki

Shema Tattoo yateguje 'Album' ya mbere azahurizaho abahanzi bakomeye mu Rwanda

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SHEMA TATTOO NA WAMUNIGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND