Kigali

Urukiko rwasubije icyifuzo cya P. Diddy ufunze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/10/2024 8:49
0


Nyuma y'uko umuraperi P. Diddy aherutse gusaba ko hatakomezwa gutangazwa amakuru yimbitse ku kirego cye, ubu noneho urukiko rwamwumviye rusaba abashinjacyaha kutongera gusohora ibijyanye n'ikirego cye mu buryo butemewe n'amategeko.



Urukiko rukuru rwa New York rwategetse abashinjacyaha n’abandi bafite aho bahuriye n’ikirego cya Diddy, ko hatagomba kongera kujya hanze amakuru ashobora kubangamira ubutabera mu rubanza rwe.

Ni nyuma yaho Sean "Diddy" Combs umaze iminsi ari mu butabera akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gufata abagore ku ngufu, yari yashinje inzego zishinzwe umutekano muri Amerika n’abashinjacyaha gushyira hanze amakuru y’ibyo aregwa mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo hangizwe isura ye ndetse icyo gihe akitabaza inkiko.

Umucamanza Arun Subramanian yasohoye icyemezo, abuza abashinjacyaha ndetse n’abandi banyamategeko bafite aho bahuriye n’urubanza rwa Diddy; kutongera gushyira hanze amwe mu makuru yerekeye uru rubanza mu rwego rwo kwirinda ko yagira ingaruka ku guca urubanza.

Mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Kugira ngo byumvikane neza iri tegeko ntabwo ritanzwe kuko haba hari ibyahatuweho kuba bitanoze kugeza ubu, nk’urukiko nta kintu twigeze tubona cyaje nk’ingaruka nyuma y’amakuru yashyizwe hanze."

Igihari ni uko iri tegeko rizafasha ku kuba nta kintu cyabaho ku kubona ubutabera buboneye. Urukiko ruzafata icyemezo gikwiriye mu gihe haba habayeho guhonyora amategeko.”

Icyakoze nubwo urukiko rwubahirije iki cyifuzo cy'uyu muraperi, rwahise rwirengagiza ikindi cyifuzo cy'uko yari yasabye ko yahabwa amazina y'abagore baherutse kumurega kugira ngo amenye abaribo gusa rwabyanze ruvuga ko rutatangaza amazina y'abamushinja kubera umutekano wabo.

Diddy yafunzwe ku wa 16 Nzeri uyu mwaka, ahakana ibyaha aregwa byose. Nubwo bimeze gutyo ariko urukiko rwanze ingwate yatanze ya miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND