RFL
Kigali

The Ben na Kayiranga bashyize hanze amashusho ya ’Only You’ yafatiwe i Burayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2016 9:13
2


Nyuma y’iminsi micye bakoranye indirimbo y'urukundo bakayita‘Only You’ari nayo ya mbere yabahuje, abahanzi nyarwanda The Ben na Ben Kayiranga bashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo ivuga ku rukundo ruri hagati y’umuntu ukundwa n’uwo yifuje kuva kera.



The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y’iyo ndirimbo yabo yafatiwe i Burayi mu mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu Bubiligi. Amajwi y’iyo ndirimbo yatunganyijwe na Dider naho amashusho akorwa n'uwitwa Julien.

Ben Kayiranga wagize igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo akayikorana n'umuhanzi akunda cyane ariwe The Ben yifuje kuva kera ko bazakorana indirimbo, yamushimiye cyane kuba yaramwemereye ko bayikorana, amushimira ubuhanga n’umutima uca bugufi bimuranga mu buzima bwe bwose, anavuga ko ibyo bizamufasha kugera kure hashoboka mu muziki.

UMVA HANO 'ONLY YOU' YA THE BEN NA BEN KAYIRANGA

The Ben nawe yatangarije Inyarwanda.com ko ari’ibyiciro kinini kuba barakoranye indirimbo kuko Ben Kayiranga ngo ari umuhanzi yakuze areba ndetse we kimwe n’urungano rwe bakaba baramwigiyeho byinshi mu muziki.

The Ben

Nta kintu kiruta nko gukundwa n'uwo wategereje,wowe byumviro byanjye ntaho najya tutajyanye only you,... Mu buzima nakunze rimwe, nkunda wowe,nyemerera nkuvuge imbere y'abakuru,wowe uvuga nkatwarwa nkamera amababa nkayoberwa iyo ngiyo. Bambwiraga ko ninkukurikira nzayoba, ko urukundo rwacu rutazaramba, ko nta kuntu nzakwambika impeta, none dore undutishije abandi ku manywa yihangu,...wanyeretse icyo urukundo ruvuze. Benshi bankomye mu nkokora baziko bitazashoboka-Ayo ni amwe mu magambo agize iyo ndirimbo

Only YouOnly You

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONLY YOU'YA THE BEN NA BEN KAYIRANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • only u8 years ago
    Wouww! ninziza peee Mukomerezaho rwose
  • mpogazi allan8 years ago
    guys, u hv done a grt job , its very nice keep it up . GOD help all





Inyarwanda BACKGROUND