RFL
Kigali

Big Fizzo ubwo yasubiraga i Burundi yakirijwe uburinzi bukomeye bw’igisirikare- Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2016 7:21
5


Mu minsi ishize umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi Big Fizzo aherutse gusubira iwabo, aho yarafite igitaramo cyagombaga kubera muri iki gihugu. Ubwo uyu muhanzi yageraga muri iki gihugu yakirijwe uburinzi bukomeye bwa gisirikare.



Big Fizzo yahagurutse mu Rwanda tariki ya 14 Gicurasi 2016 aho yagombaga gutaramira abarundi tariki ya 15 Gicurasi 2016 agahita agaruka mu Rwanda, uyu muhanzi yashimishijwe bikomeye n'ukuntu yakiriwe n’abanyagihugu avukamo.

 

Farious

Big Fizzo yakiriwe na nyina wamusanganije ururabo

Mu bakiriye Big Fizzo kandi harimo n’umubyeyi we watunguye bikomeye uyu muhanzi cyane ko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege. Big Fizzo yatunguwe no kumubona mu baje kumwakira harimo n’umubyeyi we.

FariousBig Fizzo muri icyo gitaramo

REBA AKA VIDEO UBWO BAKIRAGA FARIOUS I BURUNDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Batamwakira se erega ni imbonerakure yatwinjiyemo
  • 8 years ago
    Ubundi uyu mumucunge sana
  • Kagwa8 years ago
    Hahah ark yariyahunze cg yari yarasuhutse,?! Byarivanze to
  • Korode8 years ago
    Amufashe akaboko shenge,akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu
  • Ntareyakanwa8 years ago
    Mana we!! Banyarwanda bite byanyu bite byacu kweli! Ngo ni imbonerakure kweli! Ngo bamucunge sana! Kuki mwumva ko mwe arimwe banyakuri gusa! Kuki twumva ko aritwe banyakuri gusa! Mwitondere amagambo muvuga kdi nanjye nitondere amagambo mvuga kuko hari umuriro twatsa nyamara kuwuzimya bikazatugora! Mbifurije kuvuga make kdi nanjye nuko kuko ayo muvuga mutazi, nanjye ayo mvuga ntazi bishobora kuzadukoraho umunsi umwe! Ubu se tuvuge ko Paul Kagame tumurusha kuvuga cyane ku buryo we yabireka akaba aritwe tuvugira abanyarwanda kumurusha cg kwiha kuvuga ibibazo by'u Rwanda kumurusha! Nyamara ngo NYIRIKIRIMI KIBI YATANZE UMUROZI GUPFA!!





Inyarwanda BACKGROUND