Kigali

Urubyiruko rukijijwe”Rwandan Christian Youth”rwafashije umupfakazi wa Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2016 20:29
5


Urubyiruko rukijijwe rwahujwe na WhatsApp mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, nyuma yaho bajya kuremera umupfakazi wa Jenoside utishoboye utuye mu mu mujyi wa Kigali mu Nyakabanda.



Rwandan Christian Youth ni itsinda ry’urubyiruko rwahujwe na WhatsApp ritangizwa na Ariella Keza kuwa  05 Mata 2016 mu buryo bwo guhuza urubyiruko rukijijwe rugamije gukorera Imana, bakajya batanga ibitekerezo by’uko bakora byiza byateza imbere itorero n’igihugu.

Nyuma yo guhuza urubyiruko rutandukanye rw'amatorero atandukanye, kuri ubu  uru rubyiruko rugeze kuri 69. Rita Umurwerwa umwe mu bagize iryo tsinda rya Rwandan Christian Youth, yabwiye Inyarwanda.com ko baje kugira igitekerezo cyo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside kuko bari bageze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Rwandan Christian Youth

Rwandan Christian Youth

Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Ni muri urwo rwego abagize Rwandan Christian Youth, bagiye ku rwibutso rwa Gisozi kuri uyu wa 23 Mata 2016, nyuma yaho bajya kuremera umupfakazi wa Jenoside utishoboye witwa Musabwasoni Zahara utuye mu Nyakabanda. Mubyo bamufashishije harimo ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho byo gukoresha mu isuku.

Rwandan Christian Youth

Musabwasoni Zahari yishimiye gusurwa no guhumurizwa n'uru rubyiruko rukijijwe

Urwo rubyiruko rugize itsinda Rwandan Christian Youth rwagize n’amahirwe yo kubana n'umukuru w'umudugudu wa Nyakabanda, Rafiki Sudi wishimiye cyane igikorwa cy’urukundo bakoze. Abagize iryo tsinda bamuganirije baramukomeza ndetse nabo ubwabo bahakura isomo ryo kurwanya bivuye inyuma Jenoside.

Rwandan Christian YouthRwandan Christian YouthRwandan Christian Youth

Rwandan Christian YouthRwandan Christian YouthRwandan Christian Youth

Hano bari kumwe na Musabwasoni Zahara waburiye abe muri Jenoside yakorewe abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkunda8 years ago
    Mwakoze bakoba beza! ariko uyu munyamakuru arabapfobeje ngo mwagize amahirwe yo kubana numukuru wumududU!!! ahubwo we yagize amahirwe yo kubana nabo.
  • Hamza8 years ago
    Nibyiza kubwigitekerezo bagize cyo gufasha, ariko nagira ngo nsabe mbabaze nibabarabikoze kuko bakijijwe cg babikoze nkabantu bafite ubumuntu numutima utabara? Ndakeka ko ibyo kuvuga ko bakijije ntagipimo wabibonera, ntibyari bikwiye kuvugwa cyane nkaho abadakijijwe batabikora....Ikindi kandi gushaka kubaka izina mubintu nkibi sibyiza, burya muzisuzume murebe niba byari bikwiye ko mwiyita urubyiruko rukijijwe rwafashije runaka....Ndakeka ko mwafashije nkurubyiruko rug=fite ubumuntu numutima mwiza ufasha...ibindi ni subjective cyane kuko ntacyo byongeraho kubyo mwakoze....
  • kayiranga charles 8 years ago
    ibikorwa nkibyo byurukundo nibyo bikwiye kuturanga twe nkurubyiruko
  • ella8 years ago
    nsubije hamza namubwira ko ririya arizina ryabo basanganywe atariryo bakoresheje muri cyiriya gikorwa,bagize umutima wo gufasha!ibyo kubacira imanza ngo bisuzume ibyo nukubirekera Imana
  • Ngoga olivier7 years ago
    Nagirango nshimire CRY ni kimwe mubikorwa byurukundo Mukomereze aho Inshingano nyamukuru yaburi muntu nukugira urukundo Wabigaragaza cg utabigaragaza NtakibaZo kirimo It depend na situation ni mpamvu mubyukuri ndabashimiye cyane imana mukorera ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND