Kigali

Niyo Bosco yahuriye mu ndirimbo n’abaramyi ‘Harrison Music’ imwinjiza muri Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2024 13:42
0


Umuhanzi wamenyekanye mu muziki w’indirimbo zisanzwe, Niyo Bosco yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ubu Ndera’ yabaye iya mbere yamwinjije mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoranye na Diane Ella, Abid Cruz ndetse na Sutcliffe babarizwa mu itsinda rya ‘Harison Music’.



Uyu muhanzi yari aherutse gutangaza ko yavuye mu muziki wa ‘Secullar’ ahitamo kwinjira mu muziki wa ‘Gospel’ kuko ashaka gukorera Imana byimazeyo. 

Yavuze ko gukorera Imana ari ibintu yahoranye, hari aho yagize ati “Njye Imana yankoreye ibintu byinshi, hari ibintu byinshi yagiye insimbutsa rero ntuzatungurwe nubona nafashe icyemezo cyo gukora Gospel gusa ibindi nabyo bifite ababikora neza ku buryo ntabikoze nta gikuba cyaba gicitse. Njye ngiye gukora umuziki ufasha abantu, uramya ukanahimbaza Imana.” 

Arakomeza ati “Ntabwo nabyutse ngo numve ngiye kubikora ahubwo ngiye kwica icyiru ahubwo mba naranatinze kuko Imana iba yarankoreye ibintu byinshi cyane.”

Ibihumbi by’abantu ku Isi bamumenye nk’umwanditsi mwiza w’indirimbo, ndetse yagize uruhare rukomeye mu gutuma abarimo itsinda rya Vestine na Dorcas ryamenyekanye.

Anaherutse kugira uruhare ku ndirimbo ‘Plenty’ ya The Ben; ndetse hari benshi bamumenye biturutse ku ndirimbo ‘Ubigenza ute?’ ya mbere yamwinjije muri ‘secullar.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, nibwo yatangaje isohoka ry’iyi ndirimbo ‘Ubu Ndera’ yakoranye na Diane Ella, Abid Cruz, Sutcliffe basanzwe bibumbiye mu itsinda rya ‘Harrison record’. 

Ubuyobozi bwa Harison Records bwavuze ko bwahisemo gukorana indirimbo na Niyo Bosco kubera ko bakunze ijwi rye “N’imyandikire ye yuje ubuhanga n’ubugeni butangaje.”

Bakomeza bavuga ko bahuye na Niyo Bosco mu 2023 ubwo yari yatangiye gufata umugambi wo gukora umuziki wa ‘Gospel’. Hari aho bagira bati “Mu 2023 nibwo twahuye na Niyo Bosco nawe kuko hari umushinga twakoranye nawe ufite aho uhuriye n’umuziki. 

Twakomeje kuganira, dusangira icyo Uwiteka yadushyize ku mutima, icyo gihe ni nacyo nawe yararimo cyo guhindura uburyo bw’imiririmbire aribwo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.” 

Bavuga ko “Twaganiriye kenshi ku kwizera kwacu, uko umuntu akizwa n’ibindi bijyanye n’ubutumwa bwiza, turahuza cyane kandi duhamanya n’umwuka wera nicyo ibyanditswe Byera byigisha.”

Bungamo ati “Ubwo duhuriza ku kwamamaza icyo Kristo yadukoreye ku musaraba biciye mu ndirimbo. Duhitamo kwatura ibyiringiro byacu byo gucungurwa duheshwa no kwizera igitambo Kristo yatambye ariwe mubiri we n’amaraso ye rimwe gusa bikaba bihagije iteka ryose, icyakora si twebwe twenyine ahubwo n’abamwizeye bose.” 

Iri tsinda ryavuze ko iyi ndirimbo bayitezeho kuzagera ku bataramenye iby’inkuru nziza, barushye kandi baremerewe n’ibyaha, babuze uwabaruhura iby’ingoyi y’icyaha n’abasa nkaho ntagucungurwa kwabo. 

Bavuga ko basenga cyane ngo Imana izahembure abamenye inkuru nziza. Iyi ndirimbo kandi irahamagarira abazumva ibya Yesu Kristo bakamwizera mu mutima wabo ko noneho bakegera bafite imitima y'ukuri bizera rwose badashidikanya, imitima yabo iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yabo yuhagijwe amazi meza. 

Harison Music bati “Turasenga cyane ngo bazakomeze kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyezwa, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa.” 

“Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’uko dukizwa, iravuga ko agakiza no gucungurwa ku muntu ari umurimo w’Imana kuva u itangira kugera ku iherezo. Si imbaraga z’umuntu n’imirimo myiza bidutsindishiriza ngo ducungurwe ahubwo Kristo watubereye impongano akatwigurana kumusaraba niwe twizera tukaba tubabariwe by’iteka kandi tugizwe abera imbere y’Imana.”

“Uwo Kristo watwishingiye kandi muriwe dukuramo imbaraga zo gusa nawe, mu rugendo rwo gusa nawe ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza. Nyuma yo Kwizera ibyo tuba tubaye intore z’Imana ntawuzaduciraho iteka.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na RealBeat, ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Fayzo Pro; ni mu gihe yanditswe n’itsinda rigari rya Harison, Pr Augustin ndetse na Niyo Bosco wamamaye mu ndirimbo zinyuranye. 


Niyo Bosco ari kumwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Harison Musci mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo 

Niyo Bosco yakoze iyi ndirimbo nk’ikimenyetso cy’uko yamamaraje kwinjira mu muziki wa Gospel 

Niyo Bosco avuga ko yahoze yiyumvamo gukora umuziki uhimbaza Imana, kandi igihe cyari kigeze kuri we

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBUNDERA’ YA NIYO BOSCO N’ITSINDA HARISON MUSIC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND