Kigali

Willy Gakunzi yifashishije imfura ye mu ndirimbo yakoranye na Sulleyma w'impano idasanzwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/11/2024 12:09
0


Umuramyi akaba n'Umuyobozi Mukuru w'umuryango Heart of Worship in Action Foundation, Willy M Gakunzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya "My Light" yakoranye n'umuhanzikazi w'umuhanga cyane witwa Sulleyma Armond, ikaba inumvikanamo imfura ye Kayla.



Willy Gakunzi utuye muri Canada yavuze ko "My Light" ni indirimbo yanditse umwaka ushize ubwo yarimo yandika igitabo yise "When Light Fades Away, Hope Remains" cyasohotse kuya 6 Ugushyingo 2023. Ati "Ubwo nandikaga iki gitabo kivuga ku mateka yanjye, nashyizemo 'Chapter' ya nyuma ivuga ku rumuri “Light” ruruta izindi zose ari rwo Yesu".

Uyu mugabo uherutse no kwinjira mu gutegura ibitaramo aho yatangiranye na Ben na Chance muri "Canada Tour", yakomeje abwira inyaRwanda ko ubwo yarimo yibaza icyo bivuze kubana na Yesu "muri uru rugendo turimo twita ubuzima kandi duhuriramo n'ibitugora byinshi, nashatse kumenya nimba hari icyo Yesu yaba yaradusezeranyije."

Ati "Mu gusoma ijambo ryayo ndetse n'amateka y’ubuzima muri rusange, nasanze ibyo turwana nabyo bizahoraho, ariko nanone nsanga hari isezerano Yesu yadusigiye: "Kuzabana Natwe". Buri ntambwe duteye, azaduha imbaraga ndetse n'ibyiringiro bidushoboza gukomeza.

Mu mateka yanjye ndetse nifashishije n'ijambo ry’Imana, nongeye gusanga Yesu atanga ibyiringiro kandi agatanga n'urumuri rumurikira inzira zacu. Urugendo ntabwo rworoshye, ariko Yesu aduha imbaraga."

Willy M. Gakunzi yagarutse ku bo bakoranye iyi ndirimbo "My Light", ati "Nayikoranye n'itsinda dusanzwe dukorana, barimo Producer Kibwe Thomas na Aaron Bell. Aba ni abahanga mu gutunganya muzika kandi baranabyigiye muri kaminuza.

Ikindi kandi, dukorana umurimo mu rusengero (TheChurch.to), bakaba ari bamwe mu bayobozi b'umuziki mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana".

  • Indirimo "My Light" irimo igitero cya Sulleyma Armond, akaba ari umubyeyi w'abana 3 kandi akaba Worship Leader ukorana umurimo w'Imana na Willy Gakunzi mu rusengero rumwe. Ati "Ni umuhanga wo mu rwego rwo hejuru, ikirushijeho akagira umutima wo kuramya Imana".

  • Undi mwihariko muri "My Light", ni uko Willy Gakunzi yayiririmbanye n'abakobwa be bombi. Imfura ye (Kayla) akaba ari we usoza indirimbo, ni umwana w'umukobwa ufite umutima wo kuramya Imana kandi ku myaka ye akaba afite ijwi ryiza cyane.

Willy M. Gakunzi yavuze ko ubutumwa buhambaye buri muri iyi ndirimbo yise "My Light" ni uko "buri wese yisangamo kuko twese tuba dufite ibituremereye, buri wese ku rwego rwe."

Ati "Ikirutaho rero, ni uko ubutumwa buri muri "My Light", butwibutsa ibyo dufiteho uburenganzira: Ibyiringiro, urumuri no kuyoborwa na Yesu, iyo tumwiringiye. Ndakangurira buri wese kongera kwiringira Imana. Ni inshuti idahemuka. Niba yarakijije abafite ubumuga bwo kutabona, niba yaragukoreye na bya ndi, ongera umwizere birashoboka."

Willy M. Gakunzi azwi mu ndirimbo zirimo: "Uri Imana", "Amaraso", "Mu bwiza bwawe", "Uhorahora" ft Ben & Chance na "Iyo nibutse". Anazwi mu bikorwa by'ubugiraneza akorera mu muryango yashinze witwa Heart of Worship in Action. Uyu muryango umaze gufasha abatishoboye banyuranye mu Rwanda aho ubaha igishoro ukanabigisha imyuga.

Willy M. Gakunzi amaze guhabwa igihembo bitandukanye birimo CEO Award kiri ku rwego mpuzamahanga. Ni igihembo gihabwa umuyobozi mwiza, akaba yaragishyikirijwe tariki 04 Kanama 2022. Yanahawe ikindi gihembo "Hope Remains Award" ku bw'igitabo cye "When Light Fades Away, Hope Remains" kivuga ku buzima bwe.

REBA INDIRIMBO "MY LIGHT" YA WILLY M GAKUNZI FT SULLEYMA FT KAYLA



Willy Gakunzi yahuje inganzo n'umuririmbyi w'umuhanga cyane witwa Sulleyma


Willy Gakunzi yaririmbanye n'imfura ye "Kayla" mu ndirimbo "My Light"


Willy yavuze ko Sulleyma ari umuhanga wo ku rwego rwo hejuru


Indirimbo "My Light" yagizwemo uruhare n'abaririmbyi b'abahanga n'aba Producer babizobereye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND