Abakobwa 25 baturutse mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afrika barimo na Miss Kundwa Doriane uhagarariye u Rwanda, barabarizwa mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afrika y’Epfo aho bagiye guhatanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku mugabane wa Afrika(Miss Africa Continent).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2016 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yafashe rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Johannesburg, ndetse ngo yagezeyo neza nk’uko tubikesha Bruce Twagira umuhagarariye.
Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane agaragara ku rupapuro rubanza rw'urubuga rw'iri rushanwa
Ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kubaho, aho buri mwaka abakobwa bahiga abandi mu bwiza mu bihugu byabo bazajya bahura bakiyerekana, bakagaragaza umuco w’ibihugu byabo n’imishinga yabo, maze bakishakamo ugomba guhagararira umugabane wa Afrika.
Miss Kundwa, yahagurutse i Kigali ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatandatu
Umwe mu bari gutegura iri rushanwa, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru African Independent, yavuze ko intego yabo ari uguteza imbere abakobwa bakiri bato muri Africa, nabo bagaserukana umuco nyafurika, bakaba abavugizi b’uyu mugabane.
Ati “ Kuri uwo munsi tuzabona umukobwa wa mbere mu buranga n’ubuhanga, aho azaba yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Africa. Intego nyamukuru ni iyo gukora umushinga uhesha umwari w’umunyafurika kubasha kugera mu ruhando rw’amahanga kandi akarushaho kunoza imibereho ye.”
Kundwa Doriane yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015
Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa inshingano zo kuvugira uyu mugabane, agaragaza ibibazo by’ingutu biwuganirije, by’umwihariko Ubukene, icyorezo cya Sida, indwara ya Malaria n’ibindi, ndetse azagaragara muri gahunda y’ukwezi kwahariwe Afrika, n’umunsi nyafurika(Africa day) by'umwihariko wizihizwa buri mwaka.
Biteganijwe ko tariki ya 30 Mata 2016, aribwo hazaba ibirori bikomeye byo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, mu muhango uzabera ahitwa Gold Reef City Casino. Mbere y’uyu munsi, kuri ubu abakobwa bari mu myiteguro ihambaye, aho banagenda bakora ibiganiro bitandukanye ku maradio na shene za televiziyo zitandukanye muri iki gihugu n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ari nako bafatwa amashusho, ndetse banatemberezwa by’umwihariko mu gace ka Soweto.
Miss Kundwa Doriane ngo yiteguye guhagararira neza u Rwanda
Iri rushanwa ririmo rirategurwa ku bufatanye n’andi marushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga arimo Miss World, Miss Universe na Miss Earth contests. Aha, ni naho Bruce Twagira ahera avuga ko kuba Miss Kundwa Doriane azagaragara muri iki gikorwa, bizeye ko bishobora kubaha amahirwe yo gutangira gutumirwa muri aya marushanwa.
Ibihugu bizwiho kugira abakobwa b'uburanga buhebuje kandi bamaze gutera imbere mu gutegura amarushanwa y'ubwiza muri Afrika birimo Namibia, Zambia, Ghana, Guinea, Cameroon, Malawi, Burundi, Rwanda, Ethiopia, na Zimbabwe ni bimwe mu bizaba bihatanira ku nshuro ya mbere iri kamba.
TANGA IGITECYEREZO