Umuhanzi Kidum, Alyn Sano na Ruti Joel bakumbuje abantu byumwihariko abakundana ibyiza bahishiwe mu gitaramo 'Amore Valentine's Gala cyo kwizihiza umunsi w'abakundana.
Kuri uyu wa Kane habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’ibirori bya Amore Valantine's Gala giteganyijwe kuri uyu wa gatanu.
Babo wateguye iki gitaramo ari nacyo cya mbere ateguye, yavuze ko byaturutse ku mpamvu zo kuba ari umukunzi w’umuziki byumwihariko umuziki ugaruka ku butumwa bw'urukundo.
Agaruka ku mpamvu zo guhitamo abahanzi, yavuze ko ari abahanzi b'abahanga bakunzwe ariko ikirenze basanzwe ari n'inshuti bityo kuba bakora iki gitaramo ari icyabo kandi abibizeye.
Ati “Ni igitaramo cya mbere dukoze kandi tuzakomeza kugenda dukora n’ibindi. Ibi bitaramo twabiteguye duhitamo abahanzi haba Ruti Joel ndamufana, Alyn Sano ni umukobwa mugenzi wanjye na Kidum twakuze tumufana.”
Muyoboke Alex uri mu bari gufasha Babo gutegura iki gitaramo, yavuze ko atewe ishema no kuba uyu muhanzikazi yaramugejejeho iki gitekerezo kandi ko yabyishimiye kubona yinjira mu bategura ibitaramo.
Yavuze kandi ko aba bahanzi bose batumiwe muri iki gitaramo baririmba indirimbo z’urukundo akaba ariyo mpamvu batekerejweho mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo.
Umuhanzi Kidum akaba ari nawe mukuru muri iki gitaramo, yatangaje ko abamutumiye bamuhaye isaha n’igice ku rubyiniro ariko asaba abateguye iki gitaramo kumuha igihe gihagije hanyuma akerekana ibyo ahishiye abafana be mu Rwanda.
Alyn Sano ukubutse muri Kenya, yavuze ko umunsi w’ejo ku wa Gatanu araza guha abafana be ibyo bakwiriye aho gufata ibyo babonye ndetse yongera gushimangira ko atajya akinira ku rubyiniro ahawe.
Ati “Ahantu hose mba ndi ntabwo biba ari imikino. Nizere ko namwe mwese muzaba muhari mukabyibonera.
Ruti Joel we yavuze ko umuntu wese uzitabira iki gitaramo azatahana ibyishimo ariko akanacyura amasomo yo kugusha neza uwo yakunze.
Ati “Ni indirimbo z’urukundo ariko nkashyiramo ak’iwacu mu Kinyarwanda. Ni ukuzana n’abakunzi banyu hanyuma nkanabigisha uko muzajya mubwira abakunzi banyu uko mubakunda bya Kinyarwanda.”
Nyuma y'uko Alyn Sano na Kidum basabye ko bazahabwa umwanya uhagije nk'uko babyumvikanye n'abateguye igitaramo.
Muyoboke Alex yatangaje ko ikibazo cy’amasaha kitazigera kibaho ahubwo buri muhanzi wese azataramira abafana be igihe gihagije bitewe n’uko babyumvikanye hanyuma anasaba abafana kuzitabira hakiri kare.
Babo yavuze ko mu gutegura iki gitaramo atateguye gufatwa akaboko n’abaterankunga ahubwo we yapanze ibintu bye uko yabyumvaga gusa yizeye ko no mu bindi bitaramo azategura ashobora kuzabona abafatanyabikorwa.
Uyu mukobwa wimyaka 23 winjiye mu mwuga w'ishoramari ryo gutegura ibitaramo, akaba yaramamaye mu muziki, yavuze ko nubwo yinjiye muri gahunda zo gutegura ibitaramo atazigera areka umuziki.
Kidum yagiriye inama abandi bahanzi kwirinda gushaka gufatirana ibishya n'ibiguruka ahubwo abasaba gushyira umutima ku byo bakunda.
Yagize ati "Natangiye umuziki mfite imyaka 10 mu mwaka wa 1984. Ntabwo njya nitesha umutwe kubera ko ntarimo guhitinga, njya mbona bamwe bajya mu bapfumu, kugura views, guterura ngo bazane amaboko bakurure abantu. Namenyereye gukora ibyo nsabwa gusa kandi nkabishyiraho umutima wange wose."
Iki gitaramo ‘Amore Valentine’s Gala cyateguwe na Sosiyete ya Horn Entertainment yinjiye mu gutegura ibitaramo, inama, ibirori n’ibindi.
Ushingiye ku biciro by’amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya make ihagaze ibihumbi 50 Frw.
Ameza y’abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na ‘Couple’ eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa ‘Champagne’, ‘Heness’ imwe ndetse n’ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n’icyo buri umwe ashaka, ndetse n’ifunguro.
Ameza y’ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho ‘Vin Mousse’ ndetse na ‘Chivas’, ndetse n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n’icyo kurya,
Abazagura itike y’ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na ‘Vin Rouge’ ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse bazahabwa n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n’amafunguro.
Ni mu gihe uzagura itike y’ibihumbi 50 Frw, azahabwa ‘Biere’ esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse n’amazi cyangwa se Fanta.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n’Ebyiri gisozwe Saa Sita z’ijoro. Kandi hazatangwa ‘Cadeaux’ ushobora guha umukunzi wawe.
Umuhanzikazi Babo yatangaje ko yinjiye mu byo gutegura ibitaramo, ariko atibagiwe gukora umuziki
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi, yatangaje ko yahisemo gufasha Babo gutegura igitaramo kubera ko banakoranye agitangira urugendo rw’umuziki
Alyn Sano yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, yateguye n’indirimbo yageneye abafana be mu kwizihiza Saint Valentin
Kidum yatangaje ko gutaramira mu Rwanda abifata nko guhura n’abavandimwe be
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'abakundana, hateguwe igitaramo Amore Valentine's Gala
TANGA IGITECYEREZO