Miss Tiffany's Universe, ni irushanwa ry’ubwiza ribera mu gihugu cya Thailand, rikitabirwa n’abakobwa bihinduje igitsina n’umubiri wabo bakaba abakobwa baravutse ari abahungu, rikaba riba buri mwaka mu kwezi kwa Gicurasi. Ni irushanwa ry’ubwiza ryihariye, ariko abakobwa barihatanira ntiwamenya ko bari abahungu.
Uko iterambere rigenda rikataza, niko hagenda hakorwa ibintu birenze ubwenge bwa bamwe. Ibijyanye no kwihinduza igitsina nabyo n’ubwo mu bihugu bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere bifatwa nk’ibintu by’inzozi bitashoboka, mu bihugu byinshi byateye imbere ho byamaze gufata indi ntera, aho uwavutse ari umuhungu ashobora kwihinduza igitsina akaba umukobwa cyangwa uwavutse ari umukobwa akihinduza akaba umuhungu n’ubwo ibikunze kubaho ari iby’abavutse ari abahungu bihinduza abakobwa.
Guhera mu mwaka wa 2004, nibwo muri Thailand hatangiye kuba amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Tiffany's Universe, amarushanwa akaba aba buri mwaka, abemerewe kwiyandikisha bakaba ari abakobwa bihinduje baravutse ari abahungu cyangwa se utarihinduje ariko yaravukanye ibitsina bibiri; igitsina gore ari cyo kigaragaza cyane.
Aba ni Miss Tiffany's Universe 2015 n'ibisonga bye. Ntiwapfa kumenya ko bavutse ari abahungu
Kugirango buri mukobwa yiyandikishe muri aya marushanwa, aba agomba kwishyura amafaranga akoreshwa muri Thailand angana n’ibihumbi bitanu, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi ijana (100.000 Frw) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, uwiyandikisha akaba yarihinduje igitsina akaba umukobwa yaravutse ari umuhungu cyangwa se akaba yaravukanye ibitsina bibiri bitandukanye. Buri mukobwa agomba kuba afite ubwenegihugu bwa Thailand kandi ari hagati y’imyaka 18 na 25.
Aya marushanwa yitabirwa n’abaganga, abanyeshuri n’abandi bo mu ngeri zitandukanye bujuje ibisabwa, atangwamo ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, kwambikwa ikamba, guhabwa ibikombe n’ibikomo by’ubwiza kimwe n’izindi mpano ziba zatanzwe n’amakompanyi atera inkunga aya marushanwa.
Abazatoranywamo uwambikwa ikamba muri uyu mwaka, batangiye imyiyerekano
Muri uyu mwaka wa 2016, irushanwa rizitabirwa n’abasaga 100. Uzambikwa ikamba azahabwa asaga imodoka nshya ndetse na miliyoni ebyeri n’igice (2.500.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, igisonga cya mbere gihabwe asaga miliyoni ebyeri uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda naho igisonga cya kabiri gihabwe asaga miliyoni n’igice uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Abandi bazambikwa andi makamba, nabo bazagenda bagenerwa ibihembo n’impano zitandukanye.
Kuba barihinduje igitsina ntibiba bigaragara, kuburyo utabizi adashobora no kubikeka
TANGA IGITECYEREZO