RFL
Kigali

Champions League: Barcelona ya Messi, Neymar na Suarez yasezerewe, Bayern Munich ikomeza bigoranye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:14/04/2016 7:57
6


Mu mikino ya kimwe cya kane cya EUFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2016, ikipe ya FC Barcelona yasezerewe muri aya marushanwa aho ba rutahizamu bayo bibuze imbere ya Atletico Madrid, naho mu wundi mukino Bayern Munich ibasha gukomeza bigoranye.



Imikino ya kimwe cya kane cya EUFA Champions League yabaye kuri uyu wa Gatatu yari itegerejwe na benshi, yari imikino yo kwishyura yahuje Atletico Madrid na FC Barcelona zombi zo mu gihugu cya Espagne, mu gihe Benfica yo muri Portugal yari yakiriye ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.

Ku mukino wa Atletico Madrid na FC Barcelona, abantu benshi bari bizeye ibitangaza bya Messi, Neymar na Suarez basanzwe bazwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego, nyamara bazitiwe bikomeye n’ikipe ya Atletico kuburyo batigeze babasha gutera umupira mu izamu. Wari umukino w’ishiraniro wabereye ku kibuga cya Atletico Madrid yari yihagazeho nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya Barcelona ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

neymar

messi

Neymar, Messi na Suarez bazitiwe n'ikipe ya Atletico Madrid babura aho bamenera ngo babashe gutsinda

Neymar, Messi na Suarez bazitiwe n'ikipe ya Atletico Madrid babura aho bamenera ngo babashe gutsinda

Ku munota wa 36 w’umukino, Antoine Griezmann yafunguye amazamu, nyuma y’uko hari hashize akanya ikipe ya Atletico igaragaza guhanahana umupira neza no kuburizamo umukino umenyerewe ku ikipe ya FC Barcelona. Ibi byari bihagije ngo Farcelona ihite isezererwa ariko nanone hari hakiri kare kuburyo buri kipe yashoboraga kubona igitego.

Umutoza Diedo Simeone wa Atletico Madrid ntiyigeze yicara akanya na gato

Umutoza Diedo Simeone wa Atletico Madrid ntiyigeze yicara akanya na gato

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye gutya, maze mu gice cya kabiri cy’umukino FC Barcelona igaruka ishaka kwishyura ariko ubona ko harimo guhuzagurika cyane, byanatumye ba rutahizamu bayo bagenda babona amakarita y’umuhondo, harimo iyahawe Luis Suarez ku munota wa 70, iyahawe Neymar ku munota wa 76 n’iyahawe Andres Iniesta ku munota wa 87, bigaragaza igitutu botswaga n’inyota yo gutsinda bari bafite bigatuma bakina nabi.

Abakinnyi ba FC Barcelona wabonaga batabyumva, aha baburanaga n'umusifuzi

Abakinnyi ba FC Barcelona wabonaga batabyumva, aha baburanaga n'umusifuzi

Ikosa rya Andres Iniesta wagaruye umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina, ryatumye Atletico Madrid ihita ibona penaliti yaje kwinjizwa neza ku munota wa 88 na Antoine Griezmann wari watsinze igitego cya mbere, umukino urangira ari ibitego 2 bya Atletico ku busa bwa Barcelona, bivuga ko igiteranyo cy’ibitego cyabaye 3 kuri 2, bihita bituma Barcelona isezererwa.

Abakinnyi ba Atletico n'umutoza wabo bishimiye cyane iyi ntsinzi

Abakinnyi ba Atletico n'umutoza wabo bishimiye cyane iyi ntsinzi

Undi mukino wahuje Benfica yari yakiriye Bayern Munich, warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2, ariko kuko mu mukino ubanza Bayern Munich yari yatsinze igitego kimwe ku busa, biyihesha guhita ikomeza. Igitego cya mbere muri uyu mukino ni icya Benfica cyatsinzwe na Raul Jimenez ku munota wa 27, Arturo Vidal wa Bayern Munich aza kwishyura ku munota wa 38, Thomas Mueller ahita anayitsindira icya kabiri ku munota wa 52 ariko Benfica nayo iza kwishyura ku munota wa 76 gitsinzwe na Anderson Talisca, umukino urangira amakipe yombi anganya 2-2 .

Ikipe ya Bayern Munich yabashije kubona itike nyuma yo kubona intsinzi bigoranye

Ikipe ya Bayern Munich yabashije kubona itike nyuma yo kubona intsinzi bigoranye

Ibi byatumye Atletico Madrid na Bayern Munich zisanga Real Madrid na Manchester City zari zabashije kubona itike yazo kuwa Kabiri w’iki cyumweru, ayo makipe uko ari ane bikaba biteganyijwe ko hagomba kubaho tombora y’uko azahura muri kimwe cya kabiri kugirango hazaboneke amakipe abiri azakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ngirunkunda jantille8 years ago
    Ndababaye kubona barca bayikuyemo
  • AMI8 years ago
    BC YIHANGANE
  • fils8 years ago
    Barcelona akayo kashobotse , Diego simeone uru wambere uka nikurikira
  • chryso8 years ago
    sha akimbwa kashobotse ntakitagira iherezo buriya bwa bupira bwa barca isi yize kubuzibira nne ubu biri mu marembera yo kuzongera kwiharira umupira wisi!!
  • king8 years ago
    real oyeeeeeeeee barci komaaaaaaaa ejo ryari ikosora
  • claude kubwi8 years ago
    Aha Man city irakimanika2





Inyarwanda BACKGROUND