RFL
Kigali

Vinicius na Bellingham ntibarimo! Sergio Aguero yavuze uwo aha amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/09/2024 12:16
0


Umunya-Argentina Sergio Aguero wamamaye muri Manchester City, yagarutse ku bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or, avuga ko idakwiye kwegukanwa Jude Bellingham cyangwa Vinicius Junior ba Real Madrid.



Mu cyumweru gishyize, nibwo abakinnyi 30 bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or bashyizwe hanze, mu rutonde rutagaragayeho ibyamamare nka Cristiano Ronaldo na Lionel Messi. 

Mu gihe Jude Bellingham na Vinicius Junior ba Real Madrid bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or, siko  Sergio Aguero abibona, kuko ngo we asanga  Rodrygo Hernandez Kaskante (Rodri), ariwe ukwiye kuyegukana  cyane ko ngo amaze igihe kinini ari umukinnyi uri ku rwego rwo kwegukana icyo gihembo. 

Ibyo kuba Rodri akwiriye Ballon d'Or, si ubwa mbere Sergio Aguero abigarutseho, kuko urutonde rukimara kujya ahagaragara, Manchester City yashyize abakinnyi bayo bari kuri urwo rutonde kuri X yahoze ari Twitter,  maze Sergio Aguero ajya ahatangirwa ibitekerezo, agira ati " Uyu mwaka ni uwa  Rodri kandi urabikwiriye.

Ibyo Sergio Aguero atangaza, ntabwo biri kure y'ukuri, kuko muri uyu mwaka w'imikino urangiye, Rodri yafashije Manchester City gutwara Shampiyona ya English Premier League na Community Shield, arongera afasha ikipe y'igihugu ya Espagne kwegukana Euro ya 2024 mu Budage.

Nubwo Rodri nawe ari mu bakandida beza bo gutwara Ballon d'Or, ahanganye n'inkorokoro eshatu za Real Madrid, arizo Dani Carvajar, Jude Bellingham na Vinicius Junior. 

Umunya-Argentina Sergio Aguero, yavuze ko Umunya-Espanye Rodryigo Hernandez ariwe ukwiriye Ballon d'Or

Ku gihembo cya Ballon d'Or, Rodri ahanganye n'inkorokoro za Real Madrid harimo Jude Bellingham na Vinicius Junior 

Rodri yafashije Manchester City kwegukana igikombe Cya English Premier League 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND