RFL
Kigali

Ibintu 5 byagucira amarenga ko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/09/2024 16:18
0


Umunyu n’ingenzi ku buzima bwa muntu gusa ushobora kubwangiza igihe ufata mwinshi bikaba byakuzanira ibyago byo kurwara indwara za hato na hato.



Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri wawe:

1. Kunyara cyane (Frequent urination)

Kujya kunyara cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu ari mwinshi mu mubiri wawe,gusa nanone hari izindi ndwara zitera kujya kunyara cyane nka Diabeti, n’ibibazo by’uruhago.Ni byiza rero niba ukunda kujya kunyara cyane, wagana muganga bakareba impamvu zibitera.

2. Inyota idashira (Persistent thirst)

Hari impamvu zizwi zitera iki kibazo cyo kugira inyota nka Diyabeti,infection z’imyanya y’inkari ndetse n’ibibazo by’uruhago. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuma ushobora guterwa no kurya umunyu mwinshi,niba rero ukunda kugira umwuma ndetse n’inyota, ni ngombwa kugana muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umunyu wabaye mwinshi mu mubiri.

3. Ibibazo by’impyiko (Kidney challenge)

Kurya umunyu mwinshi bihungabanya imikorere myiza y’impyiko,impamvu ni uko bizamura intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini zisohoka mu nkari, uku kwiyongera kw’intungamubiri zo mu bwoko bwa Poroteyini ni kimwe mu bitera.

4. Kubyimba mu Tugombambari (Swollen ankles)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubyimba mu tugombambari bishobora guterwa no kurya umunyu mwinshi,kuko amazi aba yibitsemo bityo bigatuma habyimba.Nubona rero wabyimbye aho mu tugombambari, uzakeke ko urya umunyu mwinshi,ujye kwa muganga barebe impamvu yabyo.

5. Kurwara umutwe kenshi (Frequent and mild headache)

Niba ukunda kurwara umutwe woroheje wa hato na hato ukaba utazi ikiwutera, ni byiza ko uzagabanya umunyu urya buri munsi. Umunyu iyo ubaye mwinshi mu mubiri bitera kugabanyuka kw’amazi mu mubiri bityo bigatera kuribwa umutwe (Dehydration-induced headache symptoms). Iyo rero ugabanyije umunyu ufata ntihagire impinduka ubona, ni byiza kugana muganga akareba impamvu yabyo.

Niba ugize kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza ko wagana muganga akagufasha cyane ko hari n’izindi ndwara ushobora kurwara ukabona ibimenyetso bisa nibi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND