Kigali

Harimo umutwe wa Jimmy Gatete: Ibuka ibihe 5 by'Amavubi byatanze ibyishimo ku banyarwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/09/2024 11:51
0


Umutwe wa Jimmy Gatete yatsinze ikipe y'igihugu ya Ghana, kufura ya Emery Bayisenge ku mukino wahuje u Rwanda na Cote Divoire, ibitego bibiri imbere y'ikipe y'igihugu ya Africa y'Epfo, ni bimwe mu bihe byiza ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yagize.



Kuri uyu wa Kabiri Tariki 10 Nzeri 2024, u Rwanda rurakira Kagoma za Nigeria mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, kizabera muri Morocco. 

Umukino wa mbere, u Rwanda rwanganyije na Libya igitego kimwe kuri kimwe naho ikipe y'igihugu ya Nigeria, mu mukino wa mbere itsinda Benin ibitego bitatu ku busa. 

Kuri uyu munsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu bihe bitanu byiza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yagize bishobora kujyana u Rwanda mu mukino wa Nigeria rukubita agatoki ku kandi. 

5. Imitwe itatu ya Daddy Birori

Ku itariki 19 Mutarama 2014, u Rwanda rwari rwakiriye Libya mu mukino wa kabiri wo kwishyura mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON cya 2015. Ni igikombe cyari kubera muri Morocco, birangira kibereye muri Guinea Equatorial kubera icyorezo cya Ebola cyari cyaribasiriye Africa yo mu Burengerazuba.

Umukino wari wabanje, u Rwanda rwanganyije na Libya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu mujyi wa Tunis mu gihugu cya Tunisia. Umukino wa kabiri, u Rwanda rubifashijwemo na Rutahizamu Daddy Birori watsinze ibitego bitatu muri uwo mukino, rwasezereye Libya nuko umukino urangira ari ibitego bitatu ku busa.

U Rwanda rukimara gusezerera Libya, rwahise rubona itike yo gukina na Congo Brazzaville mu cyiciro gikurikiyeho. Byarangiye ikipe y'igihugu isezereye Congo Brazzaville, ariko ikurwa mu marushanwa kubera ibibazo by'abanyamahanga bitari bisobanutse.. 

Daddy birori yishimira gufasha u Rwanda gutsinda Libya ibitego bitatu ku busa 

Daddy Birori yari yabukereye ashaka gususurutsa abanyarwanda 

Daddy Birori 

4. Ibitego bya Nshuti Innocent na Barafinda i Huye

Ku itariki 21 Ugushyingo 2023 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye ikipe y'igihugu ya Africa y'Epfo mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico muri 2026, abanyarwanda baranezerewe cyane kuko u Rwanda rwikuye mu nzara za Africa y'Epfo. 

Ni umukino warangiye ari ibitego bibiri by'u Rwanda ku busa bwa Africa y'Epfo. Ni ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert mu mukino warangiye u Rwanda rubonye amanota atatu. 

Gutsinda uwo mukino wa Africa y'Epfo, byatumye u Rwanda ruyobora itsinda rya H mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico muri 2026. 

Nyuma y'uwo mukino wa Africa y'Epfo, u Rwanda rwakinnye indi mikino ibiri, gusa ni rwo rwa mbere mu itsinda aho runganya amanota 7 na Benin. Ni itsinda ririmo Nigeria, Lesotho, Africa y'Epfo, Benin, u Rwanda na Mozambique. 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura gucakirana na Africa y'Epfo 

Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Amavubi ku busa bwa Africa y'Epfo 

3.  Kufura ya Emery Bayisenge ku munota wa 15

Ku itariki 16 Mutarama 2016 mu mukino utangiza irushanwa rya CHAN 2016, u Rwanda rwatsinze Côte d’Ivoire igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 15 w’igice cya mbere gitsinzwe na Emery Bayisenge. 

Nubwo ari umukino waranzwe n'imitima ihagaze ku banyarwanda kubera uko Cote d'Ivoire yatakaga ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe, umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye yagaragaje ubuhanga bukomeye, umukino urangira gutyo u Rwanda rutahukanye intsinzi.

Iyo ntsinzi yazamuye icyizere ku banyarwanda bituma umukino wa kabiri Amavubi atsinda ikipe y'igihugu ya Gabon ibitego 2-1, bidasubirwaho aba abonye itike yo gukina kimwe cya Kane kandi ayoboye itsinda. 

Ibyakurikiyeho nyuma y'izo ntsinzi ebyiri, sitwabigarukaho cyane kuko imikino ibiri yakurikiyeho, Amavubi yatsinzwe na Morocco ibitego 4-2, mu mukino wa nyuma mu matsinda naho muri kimwe cya Kane asezererwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

Emery Bayisenge yatsinze igitego cyatumye u Rwanda rutangirana amanota atatu muri CHAN ya 2016

Perezida Kagame yari yitabiriye uwo mukino u Rwanda rwagaraguyemo Cote d'Ivoire 

Abakinnyi b'amavubi bishimiye gutsinda Cote d'Ivoire 

Nubwo Emery Bayisenge yatsinze kufura ku munota wa 15, ku wa 63 yananiwe gutsinda Penaliti, gusa ntibyagira icyo bihungabanya ku ntsinzi y'u Rwanda 

2. CECAFA 1999

Bimwe mu bihe byiza bitazibagirana u Rwanda rwagize mu mupira w'amaguru, harimo kuba Rwanda B yaregukanye irushanwa rihuza ibihugu byo ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) mu mwaka wa 1999. 

U Rwanda rwabigezeho nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Kenya ibitego 3-1, ibitego bya Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Ndizeye. Ni mu gihe Kenya yatsindiwe na Kimuyu. Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo amakipe 2, Rwanda A na Rwanda B, impamvu ni uko igihugu cyabaga cyakiriye cyahabwaga amahirwe yo kugiramo amakipe 2.


Rwanda B yegukanye CECAFA - uhereye ibumoso abahagaze: Umunyezamu Ishimwe Claude, Batu Jean, Ndindiri Mugaruka na Gishweka Faustin, abapfukamye ni Sibo Abdul, Munyaneza Djuma, Habimana Sostene. Abicaye ni Rusanganwa Fredy Ntare, Mupimbi Yves, Nshizirungu Hubert Bebe na Muronda Jean Pierre

1. Umutwe wa Jmmy Gatete atsinda Ghana

Igitego cy’umutwe cya Jimmy Gatete ku mupira wari uvuye kuri Ntaganda Elias cyahesheje u Rwanda intsinzi imbere ikipe y'igihugu ya Ghana kuri Stade Amahoro tariki ya 6 Nyakanga 2003. 

Icyo gitego cyafashije u Rwanda kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, ni na cyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, ndetse benshi bakurikirana umupira w’amaguru bemeza ko ari byo byishimo bikomeye cyangwa intsinzi ikomeye Amavubi yagize.

Muri iki gikombe cy’Afurika ntabwo u Rwanda rwabashije kurenga itsinda A rwari rwisanzemo kuko rwasoje ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 4, nyuma ya Guinea ya kabiri yari ifite 5, Tunisia yari ifite 7. Ni mu gihe DRC yasoje ifite ubusa iri ku mwanya wa nyuma.


Ubwo byari byayoberanye, Jimmy Gatete yatsinze Ghana umutwe w'akataraboneka, u Rwanda ruhita rujya mu gikombe cya Africa 


Umutwe wa Jimmy Gatete watumye Amavubi ajya mu gikombe cya Africa AFCON ya 2004. Aba ni abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wo gufungura iri rushanwa wahuje u Rwanda na Tunisia. 

Uhereye iburyo abahagaze ni Nkunzingoma Ramazan, Bizagwira Leandre, Ndikumana Kataut, Said Abed, Karekezi Olivier na Nshimiyimana Eric. Abasutamye ni Ntaganda Elias, Nshimiyimana Canisius, Mbonabucya Desire, Manamana Kizito na Sibo Abdul.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND