RFL
Kigali

Lil G ashobora kujya mu mazi abira nyuma yo gutesha agaciro no guca ku bushake inoti z'amafaranga y’ u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/04/2016 8:32
76


Umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Lil G, amaze iminsi akinisha amafaranga, aho akunze gushyira hanze amafoto yambaye amafaranga impande zose z’umubiri we, ariko hakaba n'aho yagaragaje gukabya gukomeye, ashyira hanze amafoto ye arimo gushwanyaguza inoti z’amafaranga y’u Rwanda, ibintu ubusanzwe bihanwa n'amategeko.



Ubwo uyu musore yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye amafaranga, yagiye anengwa kenshi n’abafana be bamukurikiranira hafi, abenshi bakamushinja kuba ibi bintu abikora yikinira abitewe n’ubwana cyane ko abenshi mu bafana bagaragaza ko Lil G akiri muto mu myaka n'ubwo ari umubyeyi ufite umwana ufite umwaka umwe. Ibi ariko hari n'ababifataga nk’ubwirasi cyane ko hari n'abamubwizaga uburakari ko uyu ari umurengwe uzasiga inzara.

lil gLil G yaramaze iminsi agaragara akinisha amafaranga y' u Rwanda

Nyuma y’iminsi akomeza gushyira hanze aya mafoto, Lil G yamaze gushyira hanze ifoto imugaragaza  acagagura inoti y'amafaranga igihumbi y’ u Rwanda, ibintu bigayitse kandi bihanwa n'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Uyu musore ariko yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ko ibi yabikoze abizi kandi yabigambiriye. Aha uyu musore yasobanuye ko amafaranga ari ibipapuro, ari ibintu biza bikagenda bityo ko abantu batagatinze ku gitekerezo cye cyo kugaragaza ko ntacyo amubwiye mu gihe ubu ameze neza ayafite.

Ahubwo nibagiwe gutangaza ko ntakintu amafaranga amaze, amafaranga ni ibipapuro sinzi impamvu abantu babigira ibintu bya hatari kuburyo uyakoresheje ibyo ashaka abantu bumva ko byamugwa nabi - Lil G

lil gLil G akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafaranga uko yishakiye

Lil G avuga ko hari abantu benshi bagiye bamugaragariza impungenge zo kuba yahanwa na'amategeko, kuko ngo hari abantu barimo kumuhamagara babimubwira ariko we akumva igihe yahamagarwa mu rubanza yakwitaba akagaragaza ukuri kubyo yatekerezaga akora ibi, akndi akumva ko nta cyaha kidasanzwe yakoze.

lil gLil G yashyize hanze ifoto ari guca inoti y'igihumbi mu mafaranga y'u Rwanda bishobora no kumuta mu mazi abira

Ingingo ya 486 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti: ”Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukwiza impuha muri rubanda abishaka zigayisha kuburyo bweruye cyangwa buziguye, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyangwa ibishobora kuvunjwamo ifaranga, ahanishwa igifungo kuva kumezi  atandatu(6) kugeza ku myaka ibiri(2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana abiri (200000frw) kugeza kuri miliyoni eshatu(3000000frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Naho ingingo ya 601 yo igira iti: ”Umuntu wese, ku bw'ubiriganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na leta zirihotembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu(5) kugeza ku myaka irindwi(7)".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Matabaro8 years ago
    Umurengwe wica nk'Inzara , Ubu se tuvuge ko lil G abitewe n'imyaka y'ubukure atarageza ? Ni ikibazo cy'uburwayi se bwo mu mutwe ? Ni ukwerekana Se ko Yamaze kugera aho ajya kuburyo afite Frw menshi ? cg ni Ugusuzugura ifaranga ry'U Rwanda ?? Namwe mundebere kdi Mumbwire Pee
  • sindayigaya8 years ago
    nibafunge nako gasenzi hano abantu barataka wowe ukayaca ngo iwanyu harya nabakire wakana bagafungemo nkukwezi azavamo ari muzima
  • 8 years ago
    Uyu mwana afite ikibazo gikomeye cyo mumutwe urumogi rumaze kumubamo rwinshi akwiye ubufasha bukomeye
  • 8 years ago
    Izi télévisions za mtv, trace, bblack ngo baba bakopeye ibigezweho aho usanga abastars baterana amadollars muri clips zabo!! Jye narumiwe
  • ahe8 years ago
    aka iyokabonye karazimye kishakishwa impamvu kavugwa.
  • john8 years ago
    Ngo aba yiganye ba mayweather na 50 cent yeeeeewe Injiji ziragwira kbisa ari kwiratana ubu faranga butageze na 50.000 akumva ngo yemeje abafana Lil g ndamwiyiziy rwoooose nta 100.000 ye aft kur account ubu cash abyimbana nubwa nyina gsa ubuse iki 1000 yaciye iyo agiha umukene Ku muhanda agahungu kadafite ibitekerezo gsa cyereka bakamfungiye nibwo kajijuka
  • Bayizere Valens8 years ago
    Bahagb Nabikoko Ubwose Urwo Ruswene Rutangiye Kwirya Bijyezaho Mugge Abandi Barira Ko Karikuyaca Kubushake Na Bastar Bakomeye Bayafite Ntibayaca Nme Uwo Muswa Arikuyaca Nibamuhane Kuko Birarenze Wenda Azashyira Ubwenge Kugihe Puuu!!!!
  • 8 years ago
    Ubwo arahazee!!ark simpamya ko ari ubukire bwinshi kuko ubwa hano mu isi ntawubugeraho
  • maxo8 years ago
    ark sha gute Sha agaciro imvune z'igihugu leta itanga akayabo ngo ikoreshe amafaranga Natwe tukayaca bamufatire ibihano
  • oliv8 years ago
    Ibise nibyo yavugaga ngo nabumugabo ahubwo kwamajije kubimbwa muzindi!
  • G8 years ago
    uku ni kwa guhaga numva bavuga.
  • 8 years ago
    ariko se twavuga ko arubwana arikose umwana abyara undi nkaho yakayahaye abayakeneye kumuhanda arakina nayo ubworero yiganye abahanzi ba america ahubwo mugiriye unama yashaka uburyo ayakwamo uwoyateye inda bakayakoresha ubukwe naho ibi numuregwe kbsa kandi wasanga nabagenzibe ntanuwo agurira agafanta astyiwee uwo numurengwe subusitari yarangiza ngo yabikoze abigambiriye uri umugabo mubi
  • jacky8 years ago
    Ngo naba umugabo? ahubwo Ubu ndamubonamo nk'imbwa icumi
  • karangwa 8 years ago
    Atesheje igihugu agaciro cyane bikabije bagafunge bagacuritse kuko kumufunga ahagaze ntacyo yakumva yazongera
  • 8 years ago
    hahahhh mbega umwana w igicucu!! gukuza ubwanwa gsa mu mutwe harimo amazi!
  • X8 years ago
    Nabivuze kera ko uru ruzingo rufite ibibazo mumutwe kbsa, umusega mwishusho yumuntu gusa
  • queen umutoni8 years ago
    Kafite se wu mukire arabuzwa nande?NJYE NDIBAZA BURIYA NIWE WABYAYE AKO KANYAMA YARWO PAPA WE NI MUNINI MY FRIEND NUNDI WAMUBONA NIYAKWEMERA KO ARI SE!
  • onika8 years ago
    ntabugabo bwe kbx ni 4jg akinisha cash nkumwana wigitambambuga.!!!!!!
  • 8 years ago
    bamuhanekbs nugutesha amafarangayigihugu agaciro.
  • frodourd8 years ago
    bazamujyane iwaww kuko niho hari ikigo kigorora nkabo





Inyarwanda BACKGROUND