Umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Lil G, amaze iminsi akinisha amafaranga, aho akunze gushyira hanze amafoto yambaye amafaranga impande zose z’umubiri we, ariko hakaba n'aho yagaragaje gukabya gukomeye, ashyira hanze amafoto ye arimo gushwanyaguza inoti z’amafaranga y’u Rwanda, ibintu ubusanzwe bihanwa n'amategeko.
Ubwo uyu musore yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye amafaranga, yagiye anengwa kenshi n’abafana be bamukurikiranira hafi, abenshi bakamushinja kuba ibi bintu abikora yikinira abitewe n’ubwana cyane ko abenshi mu bafana bagaragaza ko Lil G akiri muto mu myaka n'ubwo ari umubyeyi ufite umwana ufite umwaka umwe. Ibi ariko hari n'ababifataga nk’ubwirasi cyane ko hari n'abamubwizaga uburakari ko uyu ari umurengwe uzasiga inzara.
Lil G yaramaze iminsi agaragara akinisha amafaranga y' u Rwanda
Nyuma y’iminsi akomeza gushyira hanze aya mafoto, Lil G yamaze gushyira hanze ifoto imugaragaza acagagura inoti y'amafaranga igihumbi y’ u Rwanda, ibintu bigayitse kandi bihanwa n'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Uyu musore ariko yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ko ibi yabikoze abizi kandi yabigambiriye. Aha uyu musore yasobanuye ko amafaranga ari ibipapuro, ari ibintu biza bikagenda bityo ko abantu batagatinze ku gitekerezo cye cyo kugaragaza ko ntacyo amubwiye mu gihe ubu ameze neza ayafite.
Ahubwo nibagiwe gutangaza ko ntakintu amafaranga amaze, amafaranga ni ibipapuro sinzi impamvu abantu babigira ibintu bya hatari kuburyo uyakoresheje ibyo ashaka abantu bumva ko byamugwa nabi - Lil G
Lil G akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafaranga uko yishakiye
Lil G avuga ko hari abantu benshi bagiye bamugaragariza impungenge zo kuba yahanwa na'amategeko, kuko ngo hari abantu barimo kumuhamagara babimubwira ariko we akumva igihe yahamagarwa mu rubanza yakwitaba akagaragaza ukuri kubyo yatekerezaga akora ibi, akndi akumva ko nta cyaha kidasanzwe yakoze.
Lil G yashyize hanze ifoto ari guca inoti y'igihumbi mu mafaranga y'u Rwanda bishobora no kumuta mu mazi abira
Ingingo ya 486 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti: ”Umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukwiza impuha muri rubanda abishaka zigayisha kuburyo bweruye cyangwa buziguye, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyangwa ibishobora kuvunjwamo ifaranga, ahanishwa igifungo kuva kumezi atandatu(6) kugeza ku myaka ibiri(2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana abiri (200000frw) kugeza kuri miliyoni eshatu(3000000frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Naho ingingo ya 601 yo igira iti: ”Umuntu wese, ku bw'ubiriganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na leta zirihotembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu(5) kugeza ku myaka irindwi(7)".
TANGA IGITECYEREZO