Utamuriza Rusaro Carine wabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa 2007, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Bahati Grace mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2009, yambikanye impeta y’urudashira na Mpayana Fio Logan uherutse kumusaba no kumukwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2016, nibwo Miss Rusaro Carine na Mpayana Fio Logan bambikanye impeta basezerana kuzabana iteka bagasangira akabisi n’agahiye. Ibi birori by’ubukwe bwabo bikaba byarabayemo imihango yo gusezerana imbere y’Imana yabereye i Remera muri Centre Christus, hanyuma abatumiwe bajya kwiyakirira i Nyarutarama muri Green Hills.
Ibirori by’ubukwe bwabo byaranzwe n’ibyishimo n’umunezero, biba igihe cy’ishema n’akanyamuneza ku miryango yombi n’inshuti n’abavandimwe b’aba bageni bishimiye ko urukundo rwabo rwari rumaze imyaka myinshi, rwakomeje gusigasirwa kugeza ku munsi nyirizina w’ubukwe bwabo.
Amafoto agaragaza ibyaranze ubu bukwe:
Miss Rusaro Carine asezerana imbere y'Imana na Mpayana Fio Logan
Nyuma yo gusezerana kuzabana akaramata, ibyishimo byari byose ku bageni
Umunsi w'imbonekarimwe mu buzima bwabo, bawizihije bafite akanyamuneza
Ibyishimo n'akanyamuneza byagaragaraga ku maso ya Miss Rusaro Carine kimwe n'umugabo we Mpayana
AMAFOTO: IGIHE
TANGA IGITECYEREZO