Bishop Taiwa Adelakun n’umugore we Pastor Dolapo Adelakun bageze mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 17 Werurwe 2016 aho baje mu giterane “Divine Visitation” cyateguwe n’amatorero atandukanye yishyize hamwe.
Bishop Taiwa Adelakun ni umwe mu bapasiteri bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba anahafite ubuhamya bwiza. Ni umuyobozi mukuru w’itorero Victory International Church rikorera muri Ibadan mu gihugu cya Nigeria ndetse rikaba rifite amashami mu bihugu bitandukanye.
Bishop TV Adelakun yakiriwe n'abapasiteri batandukanye
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana isaa Sita z'amanywa yasanganiwe n’abapasiteri batandukanye bayobora amatorero atandukanye ya hano mu Rwanda barimo Bishop Theobald Samedi uyobora Miracle Centre, Bishop John Poda uyobora Victory church, Pastor Mary Gasana Kirenga n’abandi.
Bishop TV Adelakun akigera i Kanombe
Bishop Samedi na Bishop Poda bari bafite ibyishimo bidasanzwe bamaze kumubona
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Bishop Taiwa Adelakun yatangaje ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, gusa akaba akunda cyane iki gihugu kuko abagituye batekanye kandi bakaba bafite amahoro ndetse umujyi wa Kigali ukaba urangwa n’isuku ukongeraho no kuba abanyarwanda bakunda Imana.
Igiterane yatumiwemo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Werurwe gisozwe kuwa 19 Werurwe 2016 kikazajya gitangira isaa cyenda z’umugoroba kikabera i Remera kuri Hill Top Hotel. Pastor Mary Gasana Kirenga umwe mu bateguye icyo giterane, yatangaje ko kizagirira umumaro abanyarwanda kuko hazabaho n’umwanya wo gusengera igihugu. Yabwiye Inyarwanda.com ko batumiye umuhanzi Kayiranga w'i Nyagatare akaba ariwe uzabataramira.
Bishop John Poda yatangaje ko umuvugabutumwa batumiye Bishop Adelakun ari umukozi w’Imana umaze imyaka myinshi mu kazi k'ivugabutumwa akaba afite ubunararibonye mu murimo w’Imana. Yavuze kandi ko ari umugisha udasanzwe u Rwanda rugize kuba Bishop Adelakun yongeye kugaruka guhugura abakristo n'abanyarwanda bose.
Bishop Taiwa Adelakun umwigisha mukuru muri icyo giterane “Divine Visitation”yageze mu Rwanda ari kumwe n’umugore we Pastor Dolapo Adelakun bafitanye abana babiri aribo David na Joshua. Umugore we Dolapo Adelakun niwe muyobozi wungirije muri iryo torero rya Victory nk’uko tubikesha urubuga vicintchurch.
Bishop Taiwa Adelakun ayobora ishuri rya Bibiliya rikorera muri icyo gihugu (BSDM) akaba afite n'ikiganiro gikunzwe cyane kitwa A Word from The Lord”gitambuka buri munsi ku ma tereviziyo akomeye muri Nigeria.
Pastor Dolapo Adelakun uwa kabiri uhereye ibumoso
Bishop Adelakun n'umugore we bakirijwe indabo
TANGA IGITECYEREZO