Prophet Sibomana Samuel ni umunyarwanda wamamaye cyane mu buhanuzi agasengera abantu ababwira umugambi Imana ibafiteho aho bamwe mu bakristo bemeza ko ari umukozi w’Imana uvugana nayo ndetse akagira impano yo kwerekwa,gusengera abarwayi n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Prophet Sibomana Samuel ugiye gufungura kumugaragaro itorero “Shekinah Glory Church” mu gihugu cya Uganda,mu karere ka Mbarara yadutangarije ko muri uwo muhango yatumiyemo umuhanzi Israel Mbonyi wo mu Rwanda.
Umuhanuzi Sibomana Samuel ugiye gufungura itorero muri Uganda
Igiterane cyo gufungura iryo torero, “Shekinah Glory Church”, cyatangiye kuwa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2016 kikazasozwa kuwa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016. Israel Mbonyi nk’umuhanzi utegerejwe na benshi muri icyo giterane, yabwiye Inyarwanda.com ko kuri iki cyumweru tariki 21 Gashyantare aribwo azajya kwifatanya n’abanya Uganda mu giterane yatumiwemo na Prophet Sibomana Samuel ugiye gutangiza itorero muri Uganda.
Israel Mbonyi yatumiwe muri iki giterane
Prophet Sibomana Samuel yatangiye umurimo w’Imana akiri muto, arererwa mu itorero rya Dave rikorera ku Gitega mu mujyi wa Kigali, akaba yararirimbaga muri korali Apotres de Jesus, nyuma ahagana muri 2003 Imana iza kumuha impano y’ubuhanuzi akiri muto ageze mu mashuri yisumbuye, kugeza uyu munsi akaba akiyikoresha.
Kuri ubu akaba Prophet Samuel Sibomana yatangije itorero muri Uganda ryitwa“Shekinah Glory Church” bivuze aho abantu bazabonera Imana. Iri torero riri gukorera mu Murubiri mu karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda. Ubusanzwe amakuru atugeraho avuga ko Prophet Sibomana akiri muto, yakundaga gusenga cyane amasengesho yo kwiyiriza ubusa ari naho havuye iyo mpano yo guhanura.
Prophet Samuel Sibomana mu guhimbaza Imana
Prophet Sibomana Samuel hamwe n'umwe mu ba Apotre bakomeye muri Congo
Prophet Samuel Sibomana ni umwe mu banyarwanda bize mu gihugu cy’u Buhinde aho yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubwiriza abahinde, benshi bava mu byaha bakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Muri icyo gihugu cy’u Buhinde akaba yarakuyeyo impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters)mu bijyanye n’ibarurishamibare.
Prophet Sibomana Samuel yagiye arangwa no gukora ibiterane bitandukanye hirya no hino ku isi : R.D Congo, u Burundi, u Buhinde, Uganda, mu Rwanda aho twavuga nk’igiterane aherutse gukora cyabereye mu mujyi wa Kigali mu itorero Four Square Gospel Church riherereye Kimironko.
Prophet Samuel Sibomana hamwe na Bishop Dr Masengo Fidele uyobora Four Square Gospel Church
TANGA IGITECYEREZO