Mu bakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, abakobwa 6 muri bo barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2015, bakaba bamaze igihe bategereje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, Mutesi Jolly akaba ari we wanikiye aba bagenzi be mu kugira amanota menshi.
Mutesi Eduige, Mutesi Jolly, Akili Delyla, Umutoniwabo Cynthia, Uwase Rangira Marie D’Amour na Isimbi Eduige, nibo bakobwa batandatu bari muri 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, bari bategereje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Aba bakobwa bose babashije gutsinda ikizamini cya Leta, ariko uwitwa Mutesi Jolly niwe wagize amanota menshi kurusha abandi.
Aba nibo bakobwa batandatu basoje amashuri yisumbuye muri 2015
Isimbi Eduige arangije mu ishami rya MCB muri Lycee Notre Dame de Citeaux, akaba yaratsinze ikizamini cya Leta agira igiteranyo cy’amanota kingana na 37. Yanganyije amanota na na Akili Delyla wigaga indimi muri Camp Kigali, ndetse na Mutesi Eduige wigaga mu ishami rya MPG muri Lycee Notre Dame de Citeaux, aba bakaba ari nabo bafite amanota macye ugereranyije na bagenzi babo bandi.
Isimbi Eduige wagize amanota 37
Akili Delyla nawe yagize 37
Mutesi Eduige nawe yanganyije na bagenzi be babiri, agira 37
Umutoniwabo Cynthia wigaga mu ishami rya MEG muri College Ami Des Enfants, yagize igiteranyo cy’amanota kingana na 49, mu gihe Uwase Rangira Marie D’Amour we yagize igiteranyo cy’amanota kingana na 58, we akaba yarigaga mu ishami rya MEC mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Glory. Umukobwa wahize abandi muri aba, ni Mutesi Jolly wigaga mu ishami rya HEL mu kigo cya King David Academy, akaba yagize igiteranyo cy’amanota agera kuri 67.
Umutoniwabo Cynthia yagize amanota 49
Uwase Rangira Marie d'Amour yagize 58
Mutesi Jolly niwe uyoboye abandi muri aba bose barangije muri 2015
TANGA IGITECYEREZO