Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yihinduye imisatsi ye kugira ngo ise nk'iya Asake kubera umukunzi we, Abby Chams.
Umuhanzi w'icyamamare wo muri Tanzania, Harmonize yongeye kugaragaza urukundo rwe n'umukobwa w'icyamamare Abby Chams, aho yavuze ko yiteguye gushaka uyu mukunzi we kandi yiteguye gukora icyo ari cyo cyose ku bwe.
Harmonize amaze iminsi mu rukundo n'umukobwa w'icyamamare Abby Chams, umunyamideri akaba n'umuhanzi. Nyuma yo kubwira abantu ko yiteguye kumusaba ko bazabana, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo agaragaze urukundo afitiye Abby.
Mu kiganiro gishya yatanze, Abby Chams yatangaje ko ari we mpamvu Harmonize yahinduye imisatsi ye akayisiga imeze nk'iy'umuhanzi wo muri Nigeria, Asake. Ibi byaturutse ku rukundo rw'uyu mukobwa akunda Asake, akaba yarigeze gutangaza ko yiteguye no gushakana na we.
Nubwo Abby Chams afite igikundiro ku Asake, yagaragaje ko umutima we uhuza na Harmonize. Yavuze ko umukunzi we w'ukuri ari Harmonize kandi ko yiteguye kubana na we no gutangira umuryango vuba, ndetse akaba yiteguye no kumubyarira.
Iyi myitwarire ya Harmonize yo guhindura imisatsi ye yerekeza ku Asake, ni ukwerekana uburyo yifuza gushimisha no guhuza n'ibyo Abby Chams akunda, kandi ni ikimenyetso cy'urukundo rwe rudasanzwe ku mukunzi we nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Waza.
Uru rukundo rwabo rukomeje gutangaza benshi, hari n'abakomeje kwibaza ukuntu icyamamare nka Harmonize cyahindura uburyo cyitwaraga kubera umukobwa. Ibi bigaragaza ko nubwo benshi bavuga ko ibyamamare bitagira urukundo Harmonize ababera urugero.
Harmonize yahinduye umusatsi kubera umukunzi we, Abby Chams.
Asake wakunzwe cyane na Abby Chams kubera umusatsi we bikaba byaratumye Harmonize ashyiraho umusatsi nk'uwe
TANGA IGITECYEREZO