Kigali

Inkuru ikomeje kwamamara ko hari umukinnyi wa Arsenal utsinda igitego hagapfa umuntu w’icyamamare

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:15/01/2016 14:25
62


Mu Rwanda, muri Afrika, i Burayi no ku isi yose, abantu batari bacye bamaze gufata nk’ukuri ibivugwa ko umukinnyi Aaron Ramsey wa Arsenal atera umwaku, kuburyo iyo atsinze igitego hapfa umuntu w’icyamamare ku isi, ibi bamwe bakabifata nk’ukuri ariko abandi bakabifata nk’ibiba byahuriranye.



Iby’uko uyu mukinnyi yaba atera umwaku, byongeye kuvugwa mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi nyuma y’uko atsinze igitego mu mukino wahuje ikipe ye ya Arsenal n’ikipe ya Liverpool agatsinda igitego cya mbere mu bitego 3 iyi kipe yabashije gutsinda ikarangiza umukino inganya na Liverpool 3-3, bucyeye bwaho umugabo wa Celine Dion akaba yari n’umujyanama we mu bya muzika akaba yahise asezera ku isi.

aaron

Aaron James Ramsey ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka hafi 25 y’amavuko, akaba akinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza nk’umukinnyi wo hagati. Ntakunda gutsinda ibitego byinshi ndetse sin a rutahizamu, ariko ibitego atsinze byose ntibivugwaho rumwe. Uretse kuba yarabaye icyamamare nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, icyatumwe amenyekana kurushaho ni ibyakomeje kumuvugwaho bikanacicikana ko yaba atera umwaku kuburyo iyo yatsinze igitego abantu batangira kwibaza umuntu waba agiye gupfa uwo munsi cyangwa mu masaha macye ari imbere, ndetse kenshi bikaza no kuba.

aaron

Benshi mu byamamare byagiye bipfa mu myaka micye ishize ubwo uyu mukinnyi yakinaga muri Arsenal, hari abagiye bapfa uyu mukinnyi yaraye atsinze igitego cyangwa se amaze umunsi umwe cyangwa ibiri atsinze, abantu bagakomeza kubiheraho bashimangira ko igitego cye gitera umwaku kuburyo iyo atsinze hahita hapfa umuntu w’icyamamare. Ibi hari n’ababivuga ukundi, bakavuga ko yaba atangaho ibyamamare igitambo kwa shitani cyangwa se mu muryango witwa Illuminati.

Dore bamwe mu byamamare byavuzwe ko batewe umwaku na Aaron Ramsey:

-  Ku itariki ya mbere Gicurasi 2011, ubwo Arsenal yakinaga n’ikipe ya Manchester United Aaron Ramsey yatsinze igitego maze ku munsi wakurikiyeho umugabo wabaye icyamamare cyane ku isi ndetse yafatwaga nk’ikihebe cya mbere ku isi yose ahita apfa. Uwo ntawundi ni Ossama Bin Laden.

 ossama

-  Ku itariki ya 2 Ukwakira 2011, uyu mukinnyi Aaron Ramsey yatsinze igitego ubwo ikipe ye ya Arsenal yakinaga na Tottenham, abantu bemera ko atera umwaku batangira kwibaza icyamamare kigiye gupfa maze nyuma y’iminsi itatu Steve Jobs ahita apfa. Uyu Steve Jobs akaba yari umushoramari w’umuherwe ukomeye ku isi wagize uruhare mu kuremwa no gutera imbere kw’ikoranabuhanga rya za mudasobwa, ari nawe washize uruganga rwa Apple rukora mudasobwa za iMac, telefone ya iPhone, iPad, iPod n’ibindi.

steve

- Tariki 19 Ukwakira 2011, ubwo Arsenal yakinaga n’ikipe ya Olympique de Marseille, uyu mukinnyi Aaron Ramsey yaje gutsinda igitego maze bucyeye bwaho uwahoze ari Perezida wa Libya; icyamamare Mouamar Kadhafi ahita apfa, maze abahamya ko uyu musore yaba atera umwaku barushaho kwiyongera.

kadafi

- Tariki ya 11 Gashyantare 2012, mu mukino wahuje Arsenal na Sunderland uyu musore agatsindamo igitego, icyamamare muri muzika Whitney Houston yapfuye kuri uwo munsi nimugoroba maze abantu batandukanye ku isi babishyira kuri uyu mukinnyi.

houston

- Tariki ya 30 Ugushyingo 2013, Aaron Ramsey yatsinze igitego mu mukino wabahuje na Cardiff City maze uwo munsi icyamamare mu gukina filime Paul Walker nawe apfa kuri uwo munsi, uyu akaba yaravuzweho byinshi cyane nyuma y’urupfu rwe rwatunguranye.

walker

- Ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2014, umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Manchester City, mu bitego 3 Arsenal yabashije gutsinda harimo n’icy’uyu musore Aaron Ramsey.  Nyuma y’amasaha macye icyamamare mu mafilime Robin Williams yahise apfa maze ibinyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi bakomeza kuvuga ko Aaron Ramsey ari we nyirabayazana.

robin

- Mu mukino wa Shampiyona yo mu Bwongereza wahuje ikipe ya Arsenal na Liverpool kuwa Gatatu tariki 13 Mutarama 2016 bikarangira amakipe anganya ibitego 3 kuri 3, Aaron Ramsey utaraherukaga gutsindira ikipe ye, niwe wabonye igitego cya mbere muri uyu mukino. Akimara gutsinda, henshi ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kugaragara ibitekerezo by’abantu, bibaza niba hari icyamamare kigiye gupfa. Bucyeye bwaho kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2016, Rene Angelil wari umugabo w’umuririmbyikazi Celine Dion akaba yari n’umujyanama we mu bya muzika, yahitanywe na Cancer. Uyu yari icyamamare cyane, dore ko yakundanye na Celine Dion akiri umukobwa muto w’imyaka 12, akagira uruhare rugaragara mu kuzamura no guteza imbere impano ye yo kuririmba.

celine dion

Imyemerere, imyumvire n’imyizerere y’abantu kuri iyi si iratandukanye, bamwe bemera ko umwaku ubaho ndetse ko hari abantu bawutera, abandi bumva ko umwaku ubaho ariko nta muntu uwutera, mu gihe hari n’abandi batemera na kimwe muri ibi, ntibemere ko umwaku ubaho ndetse ntibanemere ko hari uwawutera. Gusa tutirengagije ibi byose, ikiri ukuri ni uko abemera iby’uko Aaron Ramsey atera umwaku ari benshi cyane ku isi, ndetse ibitangazamakuru bitari bicye bigaragaza ibimenyetso by’uko gutsinda kwe bitera ubwoba abantu b’ibyamamare.

Ese wowe ibi ubyumva ute? Wemera ko igitego cy’uyu mukinnyi cyaba gitera umwaku kigahitana icyamamare?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me9 years ago
    ndabyemera kuko nawe wanditse iyi nkuru Aaron ramsey niyongera gutsinda igitego uzahita upfa
  • musabye Assoumpta9 years ago
    Ariko abavuga baravuga koko ubuse umunsi wawe iyo wageze ko utawurenga kd abo bose bapfuye bafite ibyabishe ndatekereza niyo ataza gutsinda ibitego bari bupfe so nta mwaku ubaho.erega umwana uri bupfe niyo wamuha kigozi birangira agiye. Ubusesenguzi bupfuye gusa
  • moses 9 years ago
    Mubikurahe Osama mwabonye umurambo we ?
  • rudomoro9 years ago
    None se nta gihe atsinda ntibapfe? Ibyo ni urubwa bamutera rwose.
  • Eric9 years ago
    Nonese ntabindi bitego yaba yaragiye atsinda hagati yayo matariki?tuvugeko ibyo mwagaragaje murayo matariki aribyo yatsinze gusa?
  • Natacha 9 years ago
    Noneho nareka gutsinda nta uzongera gupfa?
  • Natacha 9 years ago
    Noneho nareka gutsinda nta uzongera gupfa?
  • Deniro9 years ago
    Namushima atsinze igihitana Nkurunziza
  • kora paul9 years ago
    Arawutera tu!!
  • type9 years ago
    Iyi nkuru yagutwaye energy nyinshi uyishakisha . Ukomye rutendeli. Ibi bintu byamashitani ntibishaka ubitangaza amabanga yabyo ubwo twe niko dukora uraraye ntiwiliwe. Igitambo gikulikiyeho ni wowe uzaguruka.hahahaha!!
  • bosco9 years ago
    WAP sibyo barabeshya
  • Onze 9 years ago
    Ibi bintu sibyo,nonese mbere yuko akina ntacyamamare kigeze gipfa? Bob Marley yapfuye hakinnye bande? Princess Lady Diana yapfuye arinde wakinnye? Mujye mureke kuyobya abasomyi banyu.
  • Lamech Abdoullazzac9 years ago
    Birashoboka Ko Byaba Arivyo Twitegereje Ibimenyetso Byose Biraboneka Neza Ko Igitego Cyiwe Gitera Ubwoba Ibyamamare Byinshi Kwisi!
  • Alex9 years ago
    Yes Theo, Njye numva atari byo. Kuki se tuvuga ngo Ramsey yatsinze igitego kuwa gatatu hapfa umuntu kuri uwo munsi niwe wenyine watsinze??? Let's make a basic understanding : Kuri ariya matariki yatsinzeho ibitego, hari nabandi batsinze siwe wenyine. Numva ari abantu batamufana bagerageza kwambika isura mbi ibitego bye. Ubu se wicaye wasanga Lionel Messi , CR7 bo badatsinda ibitego bwacya abantu bagapfa??? So football is a game not a war. And it has nothing to do with death of celebrities. Ramsey will always seek to win and death will always seek to make ppl pass away. Ikindi Theo niba celebrities ppl bapfa Ramsey yabateye umwaku atsinda? Abafpa atatsinze bo baterwa nande umwaku? Michael Jackson, Luck Dube, Nelson Mandela, they all passed away yet Ramsey didn't score any goal. Ramsey is a brilliant player , he is role is to score goals and help his team as his job. If he scores he does his Job in right way, and if ppl die it is not bcz of him it is bcz death knows what to do with people. Thx for the article Theo
  • Alex9 years ago
    Yes Theo, Njye numva atari byo. Kuki se tuvuga ngo Ramsey yatsinze igitego kuwa gatatu hapfa umuntu kuri uwo munsi niwe wenyine watsinze??? Let's make a basic understanding : Kuri ariya matariki yatsinzeho ibitego, hari nabandi batsinze siwe wenyine. Numva ari abantu batamufana bagerageza kwambika isura mbi ibitego bye. Ubu se wicaye wasanga Lionel Messi , CR7 bo badatsinda ibitego bwacya abantu bagapfa??? So football is a game not a war. And it has nothing to do with death of celebrities. Ramsey will always seek to win and death will always seek to make ppl pass away. Ikindi Theo niba celebrities ppl bapfa Ramsey yabateye umwaku atsinda? Abafpa atatsinze bo baterwa nande umwaku? Michael Jackson, Luck Dube, Nelson Mandela, they all passed away yet Ramsey didn't score any goal. Ramsey is a brilliant player , he is role is to score goals and help his team as his job. If he scores he does his Job in right way, and if ppl die it is not bcz of him it is bcz death knows what to do with people. Thx for the article Theo
  • patrick9 years ago
    icyo nababwira nuko imana yaremye ibintu ibiha itangiriro niherezo ibiba kumuntu imana iba yarabiteguye cyera ntabwo rero igitego cyakwica umuntu doreko aba atanakimuteye ahubwo ibintu harigihe bihurirana noneho ababibona bagatangira kubyibazaho reka mvuge kumwaku jye numva utabaho ahubwo nibyabindi imana iba yaraguteguriye uzacamo mubuzima bwo kwisi ababibonye bagatangira kuvuga ibyo babonye babigereranya nibindi batecyereza kubera imyumvire yamuntu MURAKOZE
  • Manishimwe clauwde9 years ago
    sha uwomuntu numuteramwaku mumwice!!!
  • nsabimana fidele Castro 9 years ago
    Ibyo sibyo ahuza numunsi wabo wogupfa umwaku ntamuntu uwutera
  • Sana9 years ago
    Ibyo nibyabapagani
  • Rukundo aime9 years ago
    Uwo mukinnyi ahubwo ngewe ndumva ari umudayimoni sigusa kuko urebye ibyo bavuga sukubeshya



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND