Urugendo rwo gushakisha abakobwa bazahagararira Intara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru rwakomereje i Rubavu mu Ntara y’ Uburengerazuba, aho abakobwa bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo yo guserukira iyi Ntara.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mutarama, 2016 hatangijwe ku mugaragaro urugendo rwo gushakisha abakobwa bazaserukira intara zose n’umujyi wa Kigali, aho intara y’Amajyaruguru yamenye bane bazayiserukira.
Arapimwa ibiro afite
Uburebure nabwo buri mu byibanze bipimwa umukobwa wese uhatanira ikamba rya Nyampinga
Nk’ibisanzwe iki gikorwa cyabimburiwe no kubanza gutanga imyirondoro ku bakobwa bose bari baje kugerageza amahirwe yabo, banapimwa uburebure n’ibiro bafite harebwa niba bafite ibipimo fatizo kugirango bemererwe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.
Miss Barbine Umutoniwase yagarutse kugerageza amahirwe
Abakobwa barindwi nibo bageze kuri Gorillas lac Kivu hotel, batanu muri bo baba aribo buzuza ibisabwa barimo na Miss Umutoni Barbine wari witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 akanegukana ikamba ry’igisonga cya kane, nyuma y’uko kandi yanabaye Miss High school.
Miss Bagwire Keza Joannah nawe yari yaje kwihera ijisho
Ku isaha ya saa cyenda n'igice nibwo umukobwa wa mbere yageze imbere y'akanama nkemurampaka. Mu bakobwa batanu banyuze imbere y'akanama nkemurampaka batatu muri bo nibo bagiriwe icyizere n'aka kanama maze batoranywa kuzaserukira Intara y'Uburengerazuba. Abo ni Umutoni Barbine, Umuhumuriza Usanase Samantha, na Mutesi Jolly.
Aba bafite 'Pass' nibo batatu ba mbere bakomeje
Miss Barbine Umutoniwase imbere y'akanama nkemurampaka, nawe kamugiriye icyizere arakomeza
Uyu mukobwa yitwa Mutesi Jolly, ni umwe mubatangiye guhabwa amahirwe na benshi babashije kumubona no kumva uburyo yisobanura imbere y'akanama nkemurampaka
Umuhumuriza Usanase Samantha nawe yagiriwe icyizere cyo guhagararira Intara y'Uburengerazuba
Kimwe mu byagaragaye twavuga ko cyaranze intangiriro y'iri rushanwa muri iyi weekend mu Ntara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, ni uko ubwitabire bwari hasi ugereranije n'umwaka ushize, dore ko n'ubwo abakobwa muri izi Ntara zose babaga biyandikishije babaga barenga 17, abageraga kuri site nyirizina ku munsi w'irushanwa batigeze barenga batanu mu Majayaruguru na barindwi mu Burengerazuba.
Abakobwa batanu bagaragaye i Burengerazuba
Tubibutse ko kuwa Gatandatu utaha tariki ya 16 Mutarama, 2016, iki gikorwa kizakomereza mu mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
TANGA IGITECYEREZO