RFL
Kigali

Bimwe mu bigwi bya muzika ya The Ben wizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/01/2016 10:58
11


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2016, umuhanzi Mugisha Benjamin benshi bamenye nka The Ben arizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko, kuri iyi myaka uyu musore akaba amaze gutera intambwe muri muzika ye uhereye igihe yatangiriye muzika ukareba n’ibikorwa yagiye akora.



N’ubwo The Ben, umuryango we n’abakunzi b’ibihangano bye kuri uyu munsi bishimira ko Imana yamurinze akaba agejeje kuri iyi myaka agihumeka, ntawashidikana ko we ubwe n’abamukunda banishimira intambwe igaragara uyu musore yateye mu bikorwa bya muzika ye, aho yagiye yigaragaza kuva igihe yabaga mu Rwanda kugeza n’ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The ben

Indirimbo nka Wigenda, Ese nibyo, Amaso ku maso, Urarenze, Nturi mubi, Amahirwe ya nyuma n’izindi uyu muhanzi yahereyeho yashyize kuri album ye ya mbere yise “Amahirwe ya mbere”, zamubereye koko amahirwe ya mbere mu ruhando rwa muzika ye nk’uko yari yitiriye iyo album. Uyu muhanzi yarakunzwe cyane kuva mu myaka yashize kugeza n’ubu, ijwi rye n’amagambo y’imitoma yumvikana mu ndirimbo ze akenshi ziba ari iz’urukundo biryohera amatwi y’abatari bacye.

The Ben afite amateka mu gukorana indirimbo n’abandi bahanzi zigakundwa

Indirimbo Rahira ya The Ben na Liza Kamikazi, Indirimbo Impfubyi ya Bull Dogg na The Ben, indirimbo Ni wowe gusa ya The Ben na Miss Shannel, Ndi nk’inkuba ya The Ben, K8 Kavuyo, Riderman na NPC, indirimbo Ndi uw’i Kigali ya The Ben, Meddy na K8 Kavuyo, indirimbo ihimbaza Imana yitwa Nkwite nde yakoranye na Adrien ndetse n’indirimbo nshya ya The Ben na Princess Priscillah yitwa Ntacyadutanya, ni zimwe mu zashingirwaho umuntu yemeza ko uyu muhanzi yagiye atanga umusaruro ugaragara mu bihangano yakoranye n’abandi bahanzi, kuko izi ari indirimbo zakunzwe cyane n’abanyarwanda.

The Ben yatumiwe kuririmba mu gikorwa kitabiriwe na Ban Ki Moon

Kubera indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza yise “I Can See”, The Ben yagize amahirwe yo gutumirwa mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye (UN), aririmbira imbaga y’abanyacyubahiro bakomeye ku rwego rw’isi barimo n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango w’Abibumbye; Ban Ki Moon.

the ben

Iyi ni imwe mu ntera zidakwiye kwirengagizwa, uyu muhanzi yabashije kugeraho abikesha ubuhanzi bwe. Iyi ndirimbo kandi ifite ubutumwa bufite aho buhuriye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yanagiye ifasha The Ben kubona amahirwe yo gutumirwa mu bindi bikorwa n’ibitaramo bitandukanye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Album ya mbere The Ben yakoreye hanze izamurikirwa i Burayi

The Ben umaze imyaka hafi 6 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva yatangira muzika amazemo imyaka isaga 10 ntiyigeze akorera igitaramo ku mugabane w’u Burayi, ariko ubu yamaze kuhategurira igitaramo cyo kuzamurika album ye yakoreye muri Amerika, iki kikaba kizabera mu gihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

The Ben arizihiza isabukuru y'imyaka 28 amaze kuri iyi si

Umuhanzi The Ben arizihiza isabukuru y'imyaka 28 amaze kuri iyi si

Iyi ntera yo kujya gutaramira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu mujyi wa Bruxelles, nayo ni igikorwa cyo kwishimira uyu muhanzi azaba agezeho mu gihe cyose amaze mu muziki we bigaragara ko wagiye utera imbere. Indirimbo nka I’m In Love, Urabaruta, Ko nahindutse na Ntacyadutanya yakoranye na Princess Priscillah, ni zimwe mu ndirimbo The Ben yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunzwe cyane, zizaba ziri kuri iyi album ye nshya.

The Ben

UMVA HANO INDIRIMBO "NTACYADUTANYA":

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka olivier8 years ago
    Yashaje peeeeee!
  • Jane8 years ago
    Happy b'day The Ben , all the best we miss U
  • 8 years ago
    Happy birthday Ben
  • jeannine8 years ago
    Happy birth day i wish u to be strong in this year may God bless u love u
  • turatsinze emmanuel8 years ago
    ese theben meddy na kavuyo na lick ntibarabona ubwenegihugu bwa america bari gukora iki ngo bazakorane indirimbo nabahanzi bakomeye muri america? bakomereze aho
  • Betty Mumararungu8 years ago
    Birashimishije Cyane Kumva Nk'umumuhanzi Nyarwanda Atera Inabwe Nkizo Uy'umuhanzi The Ben Yagezeho,natwe Nkabanyarwanda Turamushigikiye Nakomereze Aho.
  • 8 years ago
    Happy birthday the Ben God protect in 2016 we miss u alot see u again
  • boyyyyyy8 years ago
    ko kabaye agasaza kagire kawuvemo katarazana iminkanyari
  • 8 years ago
    Same birthday as me
  • 8 years ago
    jy anv! Turakwemera!
  • 8 years ago
    hapi birth dei d ben





Inyarwanda BACKGROUND