Tariki ya 6 Ukuboza umwaka ushize nibwo umukinnyi wa filime Marie France Niragire yambikanye impeta na Murwanashyaka Nehema Nelson.
Kuri uyu wa 6 Ukuboza uyu mwaka nibwo uru rugo rwari rwujuje umwaka rubana, mu bihe by’urukundo n’umugisha nk’uko bagiye babigaragaza, aho Imana yaje no kubaha umwana nk’urubuto rw’urukundo, umwana wavutse tariki 7 Ukwakira uyu mwaka, maze bamuha izina rya Nkubito Zeal David.
Mu kwizihiza umwaka bamaze babana, Marie France, umugabo we, imiryango yabo ndetse n’imiryango y’ababambariye mu bukwe bagiye kuwizihiriza kuri Kivu Serena Hotel i Rubavu, ndetse France atura umugabo we imitoma abinyujije mu gafoto kagaragaza ibihe by’ibyishimo byabo, gaherekejwe n’amagambo y’icyongereza twahinduye mu Kinyarwanda aho yagiraga ati, “umwaka ushize, nagize amahirwe yo kubana n’inshuti yanjye magara, uwo duhuza umutima. Isabukuru nziza y’umwaka tumaze tubana mugabo mwiza.”
Mu magambo y'icyongereza, Marie France yifurije umugabo we isabukuru nziza
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabazaga Marie France ibyo Nelson yaba yaramukoreye muri iki gihe cy’umwaka bamaze babana byamushimishije, Marie France yagize ati, “Ni byinshi byanshimishije ariko cyane cyane uburyo anyitaho ndetse akanshyigikira kugera ku nzozi zanjye”
Umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire yamaze kwibaruka ubuheta
Marie France yemeza ko kuba Nelson amushyigikira mu mwuga we wo gukina filime ari bimwe mubyo amukorera bimushimisha, dore ko ari umwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime MU CYERAGATI iri gutegurwa mu rwego rwo kwigisha abanyarwanda umuco n’ururimi by’abanyarwanda.
Marie France, umukobwa we w'imfura Paris Lyvannia, umugabo we n'umwana wabo muto mu byishimo bizihiza isabukuru y'umwaka bamaranye
Marie France abajijwe ijambo yabwira umugabo we kuri uyu munsi, yagize ati,“Namubwira ko nshimira Imana kuba yaraduhuje kandi ko mukunda n'umutima wanjye wose.”
Ku ruhande rw’umugabo we Nehema Nelson, nawe hari amagambo yabwiye Marie France ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga icyo yabwira umugore we kuri uyu munsi. Nelson yagize ati, “Icyo namubwira ni uko ndamukunda kandi nzahora mukunda, kuri njyewe umutima wanjye uranezerewe.”
Marie France n'umugabo we nyuma y'umwaka babana
Marie France, umukobwa we w'imfura Paris Lyvannia, na mushiki wa Nelson basangiye ibi ibihe
Inshuti n'abavandimwe babafashije kwishimira ibi bihe by'umwaka bamaranye
TANGA IGITECYEREZO