RFL
Kigali

Umukino wa Manchester United na Crystal Palace umusifuzi araba yambaye Camera

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/05/2024 16:44
0


English Premier League, ishaka kwiga uburyo abasifuzi bajya basifura imikino bitabasaba kujya kuri VAR inshuro nyinshi, irashaka gushiraho uburyo umusifuzi azajya asifura umukino yambaye Camera ye, ibyo igerageza rikaba rirakomereza ku mukino wa Manchester United na Crystal Palace



Jarred Gillett uza gusifura umukino wa Manchester United na Crystal Palace, araza kuba yambaye Camera yitwa RefCam cyanywa Camera y'umusifuzi tugenekereje mu kinyarwanda.

Iyi Camera izajya yambarwa n'umusifuzi, iri kugeragezwa ngo ijye ifasha abasifuzi kwisesengurira amwe mu makosa yabereye mu kibuga, bitagombereye kujya kuri VAR.

Iyi Camera ntabwo iri kugeragezwa mu Bwongereza gusa, kuko mu kwa Kabiri umukino wahuje Eintracht Frankfurt na Wolfsburg mu Budage, umusifuzi Daniel Schlager yari yambaye iyi Camera ya RefCam.

Mu mpeshyi yashize ubwo Brighton yakinaga na Chelsea muri Philadelphia mu mikino ya Pre Season, nabwo umusifuzi Rob Jones usanzwe asifura English Premier League yakoresheje iyi Camera. 

Ku mukino wa Manchester United na Crystal Palace, kuri uyu wa Mbere iraba igeragejwe ku nshuro ya gatatu, nyuma y'uko yabanje kugeragezwa muri Philadelphia ku mukino wa Brighton na Chelsea, bikongera gukorerwa mu Budage ku mukino wa Eintracht Frankfurt na Wolfsburg. 


Umusifuzi uza gusifura umukino wa Manchester United na Crystal Palace araza kuba yambaye Camera ye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND