RFL
Kigali

Volleyball: Gisagara VC yasigaye ku rugo mu makipe azakina kamarampaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/05/2024 15:32
0


Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yabuze itike y'amakipe 4 azakina imikino ya kamarampaka izatangira mu mpera z'iki cyumweru.



Mu mpera w'icyumweru dusoje ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma muri shampiyona y'umukino wa Volleyball mu Rwanda mu buryo busanzwe. Ni imikino yatanze amakipe agomba gukina kamarampaka mu bagabo n'abagore, ndetse hakaba aribwo hazamenyekana ikipe yegukana shampiyona.

Uko imikino ya nyuma yagenze

Ku wa Gatandatu, ikipe ya Gisagaa VC yatsinze KVC amaseti 3-0, Police itsinda IPRC Musanze amaseti 3-0 APR itsinda Kirehe amaseti 3-1, naho REG itsinda IPRC Ngoma amaseti 3-1.

Ku Cyumweru, REG yatsinze KVC amaseti 3-0, Kirehe itsinda IPRC Musanze amaseti 3-1, EAUR yatsinzwe na IPRC Ngoma amaseti 3-2, Kepler itsinda APR amaseti 3-0, naho Police itsinda Gisaga amaseti 3-2.

Nyuma y'iyi mikino amakipe ane azakina imikino ya Karampaka yahise amenyekana. Ayo makipe ni ikipe ya Police Volleyball Club, Kepler Volleyball, APR Volleyball Club, na REG Volleyball Club. Mu bagore, naho amakipe azakina imikino ya kamarampaka ni: APR WVC, Police WVC, RRA WVC, Ruhango WVC.

Imikino ya Kamarampaka izatangira kuri uyu wa Gatanu w'iki cyumweru turimo, ikazabera muri Kigali ndetse ikazahita itanga ikipe zegukana igikombe cya shampiyona mu bagabo n'abagore.

Ntabwo byari biherutse ko imikino ya Kamarampaka ikipe ya Gisagara itarimo

Ni umwaka wa mbere wa Kepler yemerewe gukina shampiyona, none ibonye itike ya kamarampaka. 


RRA WVC irashaka kwisubiza igikombe cya shampiyona mu bagore 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND