Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 ukwakira 2015, nibwo umunyamahirwe wa karindwi yatsindiye Moto mu irushanwa Tunga Moto ryateguwe na Airtel Rwanda, ikaba yegukanywe n’uwitwa Habakurema Jean d’amour.
Umwe mu babashije kwegukana amahirwe yo gutombora moto ya karindwi Habarurema jean d’amuor yagize ati” Nageragezaga keshi cyane ni umugisha gutsindira iyi moto. Nzayikoresha mu gushaka imibereho, hanyuma niteze imbere.”
Nyampinga clementine ushizwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda, nawe yasabye abafatabuguzi ba Airtel gukomeza kugerageza amahirwe yabo ngo kuko moto zisigaye ari nyeya kurusha izimaze gutomborwa.
Ati “Ni moto ya 7 hasigaye 5, icyo nasaba abafatabuguzi bacu ni ukugura simu Cadi za Airtel kugira ngo nabo babone ayo mahirwe nkanasaba abakina gukomeza kuko utombora moto ariwe uba wabonye amanota meshi bikamuhesha amahirwe yo kuyitsindira”
Yakomeje avuga ko uretse iki gihembo gikuru cya moto gitangwa buri cyumweru, muri iyi poromosiyo ya Tunga; buri munsi baheba abantu batanu amakarita yo guhamagara y’amafaranga ibihumbi 2.
Kwinjira muri iyi poromosiyo ya Tunga ya Airtel Rwanda bisaba kuba ufite sim card ya Airtel ukohereza ijambo Go cyangwa Yego ku 155 maze ugatangira gusubiza ibibazo byoroshye ubazwa.
TANGA IGITECYEREZO