Kigali

Izihize Iminsi Mikuru ya Noheli na Promosiyo idasanzwe ya StarTimes

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/11/2024 20:25
0


Ubwo twegereje igihe cy'iminsi mikuru, StarTimes iraguha ibyishimo n’umuryango wawe binyuze muri promosiyo idasanzwe!




Guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo, twamanuye cyane ibiciro ngo abakiriya bacu bizihirwe na siporo, filime n'ibiganiro by'imyidagaduro bitandukanye binyuze muri poromosiyo nziza zabagenewe.

POROMOSIYO ZA NOHELI UDAKWIYE GUCIKWA!


Izihirwe n’inyongera: Gura abonoma usanganywe y’ukwezi uhabwe iyisumbuyeho!

Iminsi y'inyongera ku bagura Unique na Super: Abakoresha ifatabuguzi rya Unique cyangwa Super bahabwa iminsi 5 y’ubuntu bareba amashene yose.

RYOHERWA N’IBIGANIRO BITANDUKANYE NDETSE NA SIPORO!

Izihize ibiruhuko hamwe na siporo yiganjemo shampiyoya z’i Burayi (LaLiga, Bundesliga) ndetse na Shampiyona y’u Rwanda urebera kuri Magic Sports gusa! Abakunzi ba ruhago bazareba imikino live, isesengura ryimbitse, n'ibihe by’ingenzi batazibagirwa!

IMIKINO ITEGEREJWE:

RC Celta vs FC Barcelona

Itariki/Igihe: Ku wa Gatandatu, 23 Ugushyingo, Saa 22:00

Shene: Sports Premium

Ikipe ya Celta, izwiho kwihagararaho mu rugo, ishobora kuzashyira imbere ubwugarizi bukomeye binyuze mu basatirizi bayo b’abahanga. Ku rundi ruhande, Barcelona, n’ubwo ifite umuvuduko uringaniye muri iyi minsi, iracyafite ubushobozi bwo gucunga neza umukino no kubyaza amahirwe ibitego.

CD Leganés vs Real Madrid

Itariki/Igihe: Ku Cyumweru, 24 Ugushyingo, Saa 19:30

Shene: Sports Premium

Leganés, ifite ingorane muri shampiyona, izakenera ubwugarizi bukomeye bwo guhagarika abakinnyi bakomeye ba Real Madrid. Ku rundi ruhande, Real Madrid izaba ifite intego yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

FILIME NSHYA ZIGIYE GUTANGIRA KURI GANZA TV!

Abakunzi ba Serie, Ganza TV irahari ku bwanyu n’ama serie asobanuye mu Kinyarwanda. Ntuzacikwe na serie nshya:

Darna: Iyi ni Serie ikomoka muri Phillipines ivuga ku mukobwa uhinduka intwari yo kurinda umujyi wabo ku byaha by'abantu bafite imbaraga zidasanzwe. Izatangira ku itariki ya 20 Ugushyingo buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu Saa 20:45.


Love Logic Revenge: Iyi Serie ikomoka muri Turukiya ikazatangira ku wa 21 Ugushyingo buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu Saa 18:30.


AMARUSHANWA TUGUFITIYE MURI IBI BIHE BYA NOHELI

Iyi Noheli, ifite kandi amarushanwa azwi nkaLaLiga Giveaway n’irindi ryo kuri Ganza TV. Kugira ngo winjire muri aya marushanwa, biragusaba gukurikira imbuga nkoranyambaga zacu zose arizo:Ganzatv_ na Startimesrwanda_.

ONGERA IFATABUGUZI UYU MUNSI UZAMURE UBURYOHE

Hamwe na StarTimes, iyi minsi mikuru ni ukugura bike, ugahabwa byinshi, ukirebera imikino, amafilme n’ibiganiro byiza utasanga ahandi. 

Gura abonoma yawe none, uhite uhabwa kuri poromosiyo wizihize Noheli hamwe n’umuryango n’inshuti.

Ku bindi bisobanuro, hamagara: 0788156600.

StarTimes: Enjoy Digital Life!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND