Kigali

Umupira w’amaguru ugiye kuba umuyoboro wo gufasha amagana y’impunzi ku mugabane w’Uburayi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:9/09/2015 16:04
0


Kimwe mu bibazo bikomereye Isi, by’umwihariko umugabane w’Uburayi kuri ubu ni umubare munini cyane w’impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye birimo intambara, inzara n’abahunga ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.



Nyuma y’uko uyu mubare w’abahunga ukomeje kwiyongera, inkunga yo kubafasha ikaba nke ndetse bimwe mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ibindi bikaba byashyizeho umubare ntarengwa w’abo bizakira, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi ryiyemeje kugira icyo rikora.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi baryo, ku bufatanye n’amakipe azakina Champions League ndetse na Europa League muri uyu mwaka, iri shyirahamwe ryemeje ko kuri buri tike izagurishwa ku bibuga byose hazajya havaho nibura iyero rimwe(asaga 800 y’amanyarwanda) rikajya mu kigega kigenewe gufasha impunzi zidafite amikoro.

Benshi bakiriye neza iki cyemezo

Iki ni igitekerezo cyatanzwe na perezida w’ikipe ya FC Porto yo muri Portugal mu ibaruwa ndende yandikiye Michel Platini, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi. Mu butumwa bwe, Jorge Nuno Pinto da Costa yagize ati “Ntibikwiye ko twahumiriza amaso ngo twirengagize akaga abimukira n’impunzi barimo.”

Ku bwa Nuno Pinto, impunzi zigomba kwakirwa neza ku mugabane w’Uburayi kuko zihunga umutekano muke n’ibindi bibazo bitandukanye.  Karl-Heinz Rummenigge, umuyobozi muri iri shyirahamwe ndetse na Bayern Munich yavuzeko ari inshingano za buri muntu kugira umutima utabara. Ati “Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku mugabane. Ntekereza ko umuryango mugari wa siporo ufite inshingano zo gutabara aba bari mu makuba.”

Abafana bo mu Budage nabo barimo kugaragaza uyu mutima

Amwe mu makipe yafashe iya mbere mu guha karibu impunzi ndetse no kuzifasha kwiyakira mu buzima zirimo. Amakipe nka Celtic, Bayern Munich, Dortmund, Real Madrid yifatanyije n’izi mpunzi mu buryo butandukanye ndetse ahamagarira buri wese ikibazo kukigira icye. 

Mu bihangange byamaze kwerura ko bishyigikiye izi mpunzi harimo rutahizamu wa Real Madrid usanzwe uzwiho gufasha cyane ndetse akaba aherutse gusohoka ku mwanya wa mbere ku isi mu basiporutifu bagira umutima ufasha kandi batanga amafaranga menshi ku bababaye, Cristiano Ronaldo. Uyu akaba ari umwe mu batumye iki kibazo gihagurukirwa cyane.

Real Madrid irangajwe imbere na rutahizamu Cristiano Ronaldo nibo bateye intabwe ya mbere bemera iki cyifuzo

Byitezwe ko iyi gahunda niramuka igenze neza nk’uko biteganyijwe ishobora gutanga hafi miliyoni 3 z’amayero zafasha benshi mu bababaye cyane kugeza ubu.

Yanditswe na Manzi Lema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND