RFL
Kigali

Mourinho ashobora kwisubiraho, Eva Carneiro akagaruka mu kazi ke

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:9/09/2015 14:04
0


Uhagarariye mu mategeko uwahoze ari umuganga wa Chelsea, Eva Coarneiro yatangaje ko uyu muganga agiye kugaruka mu kazi nk’umuganga mukuru muri iyi kipe.



Carneiro yirukanywe ku ntebe y’abaganga m’umutoza mukuru wa Chelsea, Jose Mourinho nyuma yuko yinjiye mu kibuga kuvura umukinnyi Eden Hazard mu mukino yahuragamo n’ikipe ya Swansea City warangiye ari ibitego 2-2 ku kibuga cya Stamford Bridge.

Mu magambo akarishye n’uburakari bwinshi, Mourinho yavuze ko uyu muganga yagaragaje ubunararibonye buke mu bya ruhago ndetse ko atagombaga kwinjira mu kibuga atamuhaye uburenganzira.

Nubwo nyuma y’ubu bwumvikane buke hagati y’umutoza mukuru n’umuganga mukuru nta n’umwe mu bayobozi b’ikipe washatse kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru, amakuru ava imbere muri Chelsea avuga ko Roman Ibrahmovic yaba yaragerageje kumvikanisha aba bombi ku buryo mu minsi mike umuganga ashobora kongera kugaragara ku kibuga.

Mourinho na Eva bagiye kongera gukorana

Imwe mu mikino Carneiro atagaragayeho ni uwahuje Manchester City na Chelsea yatsinzwe 3-0, uwo bahuyemo na West Brom batsinze 3-2 ndetse n’undi mukino batakaje imbere ya Crystal Palace 2-1.

Andi makuru avuga ko uyu muganga yaba ari mu biganiro n’umunyamategeko we ngo barebe aho bakerekeza basohoke muri Chelsea.

 Mary O'Rouke uyobora ishyirahamwe ry’abaganga ba siporo yanetse imyitwarire ya Mourinho avuga ko Carineiro nta kosa yakoze kuko  akazi k’umuganga ari ugutabara byihuse umukinnyi ugize ikibazo mu kibuga.

Nyuma yuko iki kibazo kivunzweho na benshi ndetse bakanenga uburyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryacecetse mu kibazo gikomeye, kuri ubu FIFA yamaze gutangaza ko kuri uyu wagatanu bazakiganiraho ndetse hakagira ibyemezo bifatwa.

 Yanditswe na Manzi Lema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND