Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2015 muri Serena Hoteli ya Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa tanu z’ijoro, abakozi ba MTN Rwanda basangiye ndetse basabana n’abakiriya n’abafatanyabikorwa b’iyo sosiyete y’itumanaho imaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Iki gikorwa cya MTN Rwanda cyiswe Gala Dinner kitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba MTN batandukanye barimo abahagarariye ibigo bikomeye mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi barimo abakiriya ba MTN.
Umugoroba nk’uyu wo gusangira n’abakiriya n’abafatanyabikorwa ba MTN usanzwe uba buri mwaka ugategurwa n’ishami rishinzwe ubucuruzi (MTN Business) mu rwego rwo gushimira no guha agaciro abakiriya n’abafatanya na MTN mu iterambere ry’iyo sositeye n’iry’igihugu.
Iki gikorwa kitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye ba MTN Rwanda
Iki gikorwa cyateguwe n’abakozi ba MTN Rwanda bagize umuryango “Yellow Family”cyayobowe na Alain Numa ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa bya MTN wasetsaga cyane abantu bari aho. Abahanzi barimo Hope Irakoze na Wibabara Phanny bataramiye abari muri icyo gikorwa.
Alain Numa ni umwe mu bayoboye iki gikorwa
Wibabara Phanny yaririmbiye abari aho mu ndirimbo ivuga ku rukunda akunda Yesu
Hope Irakoze wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 nawe yataramiye abari muri icyo gikorwa
Norman Munyampundu umuyobozi muri MTN ushinzwe ubucuruzi, mu ijambo rye yavuze ko bategura icyo gikorwa mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abakiriya n’abafatanyabikorwa ba MTN mu iterambere ryayo ndetse n’iry’igihugu hagamijwe gukomezanya umubano n’imikoranire myiza.
Norman Munyampundu umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda niwe watangije iki gikorwa kumugaragaro
Gunter Engling umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda mu ijambo rye yashimiye cyane abakiriya n’abafatanyabikorwa ba MTN, ashimira inzego za Leta kubw’ubufatanye mu iterambere rya MTN n’igihugu. Yavuze ko MTN Rwanda izakomeza kugeza kuri byinshi abayigana, aboneraho no kubasaba gukomeza gusenyera umugozi umwe.
Gunter Engling umuyobozi wa MTN Rwanda yari hamwe n'umugore we
Nyuma y’igikorwa cyo gusangira no gusabana hagati y’abakozi ba MTN Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, hakurikiyeho gushimira abantu batandukanye. Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Gunter Engling yahawe impano zimugaragariza ko yishimiwe cyane n’abakozi ba MTN ndetse zinamugaragariza ko afite akazi katoroshye ko guharanira ko MTN ihora ari iya mbere mu bigo by’itumanaho mu Rwanda.
Abakozi ba MTN Rwanda bahaye impano umuyobozi wabo mukuru
Umugore wa Gunter Engling yamufashaka kwakira impano
Gunter Engling hamwe n'umugore we bahawe impano n'abakozi ba MTN
Nyuma y’aho hakurikiyeho igikorwa cyo gutombora aho abantu batangaga business card zabo, hagatoranywamo iyasekewe n’amahirwe ba nyiri iyo business card zatsinze bagahabwa ibihembo bitandukanye birimo itike y’indege yo kujya Dubai, ibikoresho birimo amaterefoni n’ibindi. Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, Ali Idi Siwa ni umwe mu batomboye atsindira terefoni igezweho yo mu bwoko bwa BlackBerry.
Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda yatahanye BlackBerry yatomboye
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA CYA MTN RWANDA CYO GUSANGIRA NO GUSHIMIRA ABAFATANYABIKORWA BAYO
Hari abafatanyabikorwa batandukanye ba MTN Rwanda
Umuhanzikazi Phanny Wibabara nawe ukora muri MTN
Umuhanzi Hope Irakoze yataramiye abari aho
Serena Hoteli yari iteguye neza
Uyu nawe ni umwe mu bantu batomboye begukana ibihembo
Uyu ni umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda akaba ariwe wayoboye umuhango wo gutanga impano
Alain Numa yanyuzagamo agasetsa abari aho
Ahagana isaa tanu z'ijoro abantu batashye buri wese wahabonetse atahana impano yatanzwe na MTN Rwanda
AMAFOTO: Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO