Mu giterane Rwanda Shima Imana cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2015 muri Sitade Amahoro i Remera, hatangiwemo ubuhamya bwateye benshi bari aho gushima Imana bibavuye ku ndiba y’umutima ndetse banashimira ubuyobozi bwiza buyoboye igihugu kubwa byinshi byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iki giterane gihuza amatorero n’amadini yose yo mu Rwanda buri mwaka. Rwanda Shima Imana y'uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n’abantu bake cyane ugereranyije n’izayibanjirije mu myaka itatu ishije kuko sitade Amahoro yajyaga yuzura ariko ubu ikaba yari yambaye ubusa usibye abari mu myanya y’icyubahiro n’ahasakaye ahandi hari mbarwa.
Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye iki giterane Rwanda Shima Imana
Imyanya myinshi ya sitade Amahoro yari irimo ubusa yabuze abantu
Iki giterane cyari kitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bakuru b'igihugu, abakuriye amadini n'amatorero mu Rwanda, abanyamahanga bari biganjemo itsinda ry'abavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu itorero Saddleback rya Pastor Rick Warren watangije mu Rwanda umuryango PEACE Plan ariko akaba atabashije kuboneka muri iki giterane.
Hari abanyamerika baturutse mu itorero rya Pastor Rick Warren utabashije kuboneka muri iki giterane
Abitabiriye iki giterane bagize umugisha wo gutaramana na Korali Jehovah Jireh CEP ULK yakunzwe cyane mu ndirimbo Gumamo
Minisitiri Francis Kaboneka ufite amatorero n'amadini mu nshingano ze yari yitabiriye iki giterane
Minisitiri Uwacu Julienne uyobora Minisiteri y'Umuco na Siporo nawe yari muri iki giterane
Bamwe mu bakitabiriye batashye batishimye cyane kuko nta mwanya uhagije wabayeho wo guhimbaza Imana mu ndirimbo nk'uko byabayeho mu biterane by'ubushize. Umwanya munini wahariwe abanyamadini barenga 12 batangaga ubuhamya abandi bagashima Imana mu isengesho k ubw'ubuhamya bwabo.
Amakorali yahawe indirimbo nke, ikintu bamwe batishimiye
Mu buhamya bwahatangiwe bwateye benshi kurushaho gushima Imana ndetse no gushima Leta y’u Rwanda yunze ubumwe bw’abanyarwanda, bamwe mu bapasitori bashimye Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda ikaruha ubuyobozi bwiza bwahinduye amateka yarwo hakavanwaho burundu icyitwa amoko, hakimakazwa 'Ndi Umunyarwanda' ndetse igihugu kikaba gifite umutekano mu gihe andi mahanga yirirwa aboroga.
Depite Edourd Bamporiki wari yitabiriye iki giterane,yahagiriye ibihe byiza cyane
Bashimiye cyane Perezida Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wemeye gukoreshwa n’Imana akubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Rurangwa Dennis wo muri ADEPR yavuze ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari afite ipfunwe ryo kwitwa umuhutu kubw’amahano bakoze ndetse ngo ntiyari no kwemera kwitwa umututsi ahubwo yumvaga yakwitwa umutwa, ariko ubu akaba atewe ishema no kwitwa umunyarwanda, ibyo byose akaba abikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame.
Hari abanyacyubahiro batandukanye, ubwo Rurangwa yatangaga ubwo buhamya
Ku bw’ibyo byiza byagezweho ku buyobozi bwa Perezida Kagame bigakora cyane ku mutima w’Imana, Rurangwa Dennis umukristo wa ADEPR uyobora umuryango Dothan Revival Ministry, yavuze ko Imana yamubwiye ko ariyo mpamvu Perezida Kagame agiye kongera kuyobora indi manda Imana ikamwitura ibyiza yakoreye abanyarwanda.
Rurangwa Dennis uyobora Dothan Revival Ministries ahamya ko yeretswe n'Imana ko Paul Kagame azongera akayobora u Rwanda
Rev Pastor Ugirimbabazi Elie wayoboyeho itorero Inkurunziza mu Rwanda, yavuze uburyo yari yarakatiwe urwo gupfa ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubutabera bw’u Rwanda bukamugira umwere. Yashimye Imana ku bw’ubutabera bwiza Imana yahaye igihugu cy’u Rwanda.
Rev Pastor Ugirimbabazi Elie avuga ko yari yakatiwe urwo gupfa, nyuma ubutabera bukamuhanaguraho icyaha
Bamwe mu bakozi b'Imana batanze ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye
Pastor Bayingana Eurade wo mu itorero Apostolic Kabeza yashimye Imana yamukuye ku guca inshuro, ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho afite Agency itwara abagenzi yitwa Matunda Express. Undi mupasitori waturutse mu itorero Four Square Gospel yashimye Imana kubw’umutekano usesuye uri mu gihugu.
Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora umuryango Peace Plan wateguye icyo giterane akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana, yavuze uburyo yavukiye mu cyaro agakura atazi kurisha ikanya n’ikiyiko ndetse akaba ariyo mpamvu adashobora kubirisha kugeza ubu kuko yirinda guhindurwa n’ibihe.
Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple niwe wigishije ijambo ry'Imana
Mu butumwa yatanze bwanashimwe cyane n’umushyitsi mukuru Minisitiri Venancia wari Intumwa yoherejwe na Perezida Paul Kagame, Apotre Gitwaza yasabye abanyarwanda kujya bashima Imana nyuma yo kurya bagahaga bari mu gihugu Imana yabahaye nk’uko byanditswe mu gitabo yabasomeye cyo Guteka kwa kabiri 8: 12
Apotre Dr Paul Gitwaza yasabye abanyarwanda kujya biyeza nyuma yo kurya bagahaga
Yasabye kandi abanyarwanda kujya bafata umwanya bakiyeza bakava mu byaha kugirango bakomeze kwishimirwa n’Imana no kurya ibyiza by’igihugu. Ibi yabigereranyije no gukaraba mu ntoki ndetse no kwiborosa mu kanwa nyuma yo kurya kuko hari abamara kwijuta bakabyibagirwa ntibanabihe agaciro kandi ari inyungu ku buzima bwabo.
Korali Besalel ya ADEPR Murambi yafatanyije n'abitabiriye icyo giterane mu kuramya no guhimbaza Imana
Umushyitsi mukuru muri icyo giterane, Minisitiri muri Perezidansi Venancia Tugireyezu mu butumwa yahawe na Perezida Paul Kagame ngo abugeze ku bantu bitabiriye icyo giterane n’abandi banyarwanda muri rusange batahabonetse, yavuze ko mu buryo bw’umwihariko yamusabye (Perezida Kagame) gushimira umuryango Peace Plan ukomeje kugira uruhare rugaragara, rufatika mu gutegura buri mwaka iki giterane kigamije gushima Imana ku bintu bitandukanye ikomeje gukorera igihugu cyacu. Yakomeje agira ati
Ikindi kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yansabye kubashimira ko mukora ibikorwa byiza kandi by’intangarugero aho mufatanya na Guverinoma y ‘u Rwanda mu birebana n’ubuvuzi, uburezi, ubukungu, mu kubaka no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye. Yansabye no kongera kubwira abagize umuryango wa Peace Plan ndetse namwe bayobozi b’amatorero ya Gikristo mwese muteraniye hano n’abakristo mwese ko ibikorwa mukora bitandukanye rwose Leta y’u Rwanda ibibona kandi ko itazahwema na rimwe gukomeza gufatanya namwe mu gukora ibi bikorwa biteza abanyarwanda imbere.
Minisitiri muri Perezidansi Venancia Tugireyezu yatanze ubumwa bwa Perezida Paul Kagame
Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyoboye inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu ijambo rye yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukomeza kuba mu bumwe bagaharanira kuba abakristo b’ukuri na cyane ko abanyarwanda 90 ku ijana ari abakristo. Yabibukije kandi ko Imana basenga ari imwe bityo bakaba bakwiye kubana nk’abavandimwe. Akaba yavuze kandi ntawe ukwiye kwibona nk'umunyagatulika cyangwa uwo mu itorero rya Gikristo ahubwo ko bose bakwiye ari abakristo kuko basenga Imana imwe.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege(ibumoso) yavuze ko abakristo bakwiye kuba mu bumwe kuko basenga Imana imwe
Nyuma y'ubuhamya, abanyamadini bafatanye urunana bashima Imana banayiragiza igihugu cy'u Rwanda
N’ubwo iki giterane kitabiriwe n’abakristo bake, hari abanyamadini batandukanye, barimo umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, umuyobozi mukuru w’itorero rya AEBR mu Rwanda, umuvugizi mukuru wa ADEPR, umuyobozi mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda, umuyobozi wa Restoration church, Omega church n’abandi benshi. Gusa hari abandi banyamadini batahabonetse ndetse binavugwa ko bari bifitiye ibiterane ku nsengero zabo.
AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE NGARUKAMWAKA RWANDA SHIMA IMANA
Abaririmbyi mu mwanya muto bahawe bafashije iteraniro guhimbaza Imana
Rev Pastor Sibomana Jean uyobora ADEPR ni umwe mu bitabiriye iki giterane
Umugore wa Apotre Gitwaza yagiriye ibihe byiza muri iki giterane
Pastor Liliose Tayi uyobora itorero Omega Church yari yitabiriye iki giterane
Uyu niwe wari uyoboye icyo giterane Rwanda Shima Imana kibaye ku nshuro ya kane
Musenyeri Onesphore Rwaje ukuriye Itorero Angilikani mu Rwanda yasabye abari aho kujya bazirikana ibyo Imana yabakoreye
Abahanzi Serge Iyamuremye(iburyo) na Tonny Mutonia (ibumoso) bari muri iki giterane
Korali Maranatha yaririmbiye abari muri icyo giterane
Apotre Yoshua Masasu uyobora Restoration Church yari muri Rwanda Shima Imana
Pastor Lydia Masasu, umugore wa Apotre Masasu yari yitabiriye iki giterane
Gaby Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafashije iteraniro kuramya no guhimbaza Imana
Bishop Vuningoma Dieudonne yitabiriye iki giterane avuye mu gihome
Aime Uwimana na Rene Patrick ni bamwe mu bari bagize itsinda ry'abaririmbyi ryaramyaga Imana
Rev Pastor Sibomana Jean,(hagati) uyobora ADEPR yari yitabiriye iki giterane
Rev Pastor Antoine Rutayisire yari muri iki giterane
Uyu mupasitori wo muri Four Square Gospel Church yashimye Imana kubw'umutekano w'igihugu cy'u Rwanda
Hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwerekana iki giterane
Abakozi b'Imana batanze ubuhamya imbere y'abanyarwanda n'abanyamahanga bari muri icyo giterane
Korali Jehovah Jireh CEP ULK yafatanyije n'abari aho gushima Imana
Pastor BDP w'umunyakenya niwe wari uyoboye umutwe w'abaririmbyi bahimbaje Imana kuri uwo munsi
Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO