Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Barack Obama yamaze mu gihugu cya Kenya kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza 26 Nyakanga 2015, abenshi bari bategereje kumva icyo umunyamategeko Felix Kiprono wabengutse Malia Obama, azabwira uwo yifuza kubera umukwe gusa kugeza ubu nta makuru aratangazwa kuri iyi ngingo.
Kiprono Felix Matagei umusore ukiri muto umaze imyaka 3 ari umuyoboke w’idini ya Isilamu, ahamya ko nta mukobwa wundi arakundana nawe nyuma yo kubenguka Malia Obama umukobwa wa Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kiprono yabengutse cyane Malia Obama umukobwa wa Perezida Barack Obama
Felix Kiprono avuga ko mu mwaka wa 2008 aribwo yatangiye gukunda uyu mukobwa kugeza ubu kwihangana bikaba byamunaniye. Mu kwezi kwa Gicurasi 2015 Felix Kiprono yatangaje ko abonye amahirwe yazahura imbonankubone na Barack Obama mu gihe azaba ari muri Kenya akamugezaho icyifuzo afite cyo kumubera umukwe.
Kiprono Felix ari gusaba Imana na Barack Obama ko yakwegukana uyu mukobwa
Felix Kiprono uvuga ko yamaze kuganiriza umuryango we ku bijyanye n’urukundo afitiye Malia Obama umukobwa wa Barack Obama ndetse nabo bakemera kumushyigikira, ahamya ko gukunda uyu mukobwa wa Obama atari amaco y’inda yo gushaka amafaranga n’imitungo ku muryango wa Perezida Obama, ahubwo ko amufitiye urukundo nyarwo ndetse akaba yaranditse ibaruwa yageneye Barack Obama akayinyuza kuri Ambasaderi uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya kuko basanzwe bahura inshuro nyinshi.
Kubera urukundo yakunze Malia Obama, Kiprono Felix nta wundi mukobwa n'umwe bakundana kuva mu mwaka wa 2008
Mu gihe Barack Obama yasoje uruzinduko yagiriye muri Kenya, kugeza ubu nta makuru aratangazwa niba icyifuzo cya Felix Kiprono cyarageze kuri Obama na cyane ko na mbere yaho Felix akibitangaza mu itangazamakuru nta kintu na kimwe Barack Obama yigeze atangaza mu gihe iyi nkuru yanyuze mu binyakamuru bikomeye ku isi nka Daily Mail, CNN, Sky News, New York Times, The Times Live, Yahoo, Washington Times n’ibindi.
Malia Obama ari kumwe na Se, Barack Obama
Nyuma y'iminsi mike Felix Kiprono atangaje ko yabengutse Malia Obama wa Barack Obama, umunyakenyakazi witwa Ann Kioko w’imyaka 27 y'amavuko abinyujije mu itangazamakuru yatangaje ko yiteguye guha Kiprono urukundo nyarwo ajya gushaka ku bakobwa b'Abanyamerika.
Anna Kioko washakaga gutetesha Felix Kiprono akamwibagiza Malia Obama
Icyo gihe Ann Kioko yasabaga Kiprono ko yamwemerera bakaba inshuti magara akazamutetesha akamwibagiza Malia Obama kuko nta na kimwe amurusha. Kiprono Felix yahise yamaganira kure Ann Kioko amubwira ko nta mukobwa numwe azigera akundana nawe igihe cyose atarabona igisubizo kivuye kuri Malia Obama na Barack Obama.
TANGA IGITECYEREZO