Tariki 9 Gashyantare ni umunsi wa 40 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 326 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1825: Inteko y’Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoreye John Quincy Adams kuba Perezida w’igihugu nyuma y’uko nta n’umwe mu biyamamazaga wari wagize amanota fatizo.
1889: Perezida Grover Cleveland yashyize umukono ku masezerano yemeza ishyirwaho rya Minisiteri y’Ubuhinzi muri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1900: Hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Tennis rizwi nka Davis Cup.
1942: Mu Ntambara ya II y’Isi, abayobozi bakuru b’Ingabo za Amerika bakoze inama ya mbere itegura uko bazarwana mu ntambara.
1991: Abitabiriye amatora muri Lithuania bahisemo ubwigenge.
2001: Ubwato bugendera munsi y’amazi (Submarine) USS Greeneville bw’Abanyamerika bwagonze ubw’Abayapani Ehime-Maru bwakoreshwaga n’ishuri ryisumbuye buranarohama, iyi mpanuka yahitanye abagera ku 9 harimo 4 b’abanyeshuri.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1947: Carla Del Ponte, Umushinjacyaha w’Umusuwisi ukorera Loni.
1955: Jim J. Bullock, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.
1977: Darren Ferguson, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Scotland/Ecosse.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:
1984: Yuri Andropov, umunyapolitiki w’Umusoviyeti.
2004: Claude Ryan, umuyobozi w’ikinyamakuru muri Canada akaba n’umunyapolitiki.
2006: Nadira, umukinnyi wa filime w’Umuhinde.
TANGA IGITECYEREZO