Umuryango Women Foundation uyoborwa na Apostle Mignone wateguye igiterane ngarukamwaka cyitwa “All Women Together”(Abagore twese hamwe) kigiye kuba ku nshuro ya gatanu. Icyo giterane kizatangira kuwa 28 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2015 kikabera Kimihurura ku cyicaro cy’uyu muryango buri munsi kuva saa kumi kugeza saa tatu z'ijoro
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries buhagarariwe na Apostle Alice Mignone Kabera Umunezero, iki giterane “Abagore twese hamwe” kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. Icyi giterane mpuzamahanga, kizaba kirimo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Apostle Alice Mignone Kabera Umunezero umuyobozi mukuru w'umuryango Women Foundation Ministries na Noble Family Church
Ibi biterane bimaze gufasha abagore benshi mu buryo bw'umwuka no mu buzima busanzwe
Zimwe mu ntego z’iki giterane “Abagore twese hamwe” ni ugusana imitima, kwigisha no kongerera umugore n’umukobwa ubushobozi abantu bakava mu gutsikamirwa bakaba abatsinzi muri Kristo Yesu. Abantu bose muri rusange batumiwe muri icyo giterane aho bazamenya icyo Umwami Imana ateguriye umugore.
Itsinda riramya Imana ryo muri Women Foundation Ministries ryiteguye icyi giterane
Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe n’Intumwa Alice Mignone Kabera Umunezero mu mwaka wa 2006 ndetse kugeza uyu munsi akaba ariwe uyobowe. Uyu muryango uzwi mu bikorwa bitandukanye bishingiye kumyemerere birimo kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu mugore.
Women Foundation Ministries ibarizwamo n'urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO