Kigali

Lil G yavanyeho urujijo, asobanura iby’umukobwa baherutse kwifotozanya kuri piscine

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/07/2015 14:58
8


Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015, nibwo umuhanzi Lil G yashyize ahagaragara ifoto ye n’umukobwa bari imbere ya pisine(piscine), avuga ko bari kuri hotel Gorilla mu mujyi wa Gisenyi, gusa uyu mukobwa bari kumwe yakomeje kwibazwaho cyane.



Uburyo ibice binini by’ibanga bye byagaragaraga ni ibisanzwe ku bantu basobanukiwe neza uburyo abantu basohokeye ku mazi baba bambayemo, ahubwo icyagiye cyibazwaho na benshi ni impamvu yatumye uyu musore ayishyira hanze, aha bamwe bibwiraga ko yaba yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya abandi bagakeka ko ari umukunzi we baherutse kubyarana bari basohokanye.

Lil G

Benshi batunguwe n'iyi foto Lil G ubwe yishyiriye ku rukuta rwe rwa facebook

Bamwe mu bakurikirana Lil G kuri facebook bishimiye iyi foto bamubwira ko ari kumwe n’umukobwa mwiza cyane baberanye ariko abandi batangira kumutega iminsi bamubwira ko atazisazira ndetse imico ye n’imyitwarire ye imbere y’inkumi ntaho itaniye n’iyu muhanzi Justin Bieber ukomoka muri Canada.

Lil g

Ubwo yayishyiraga hanze nta byinshi yatangaje uretse gusa kugaragaza aho yafatiwe

Lil G

Nyuma yo kuyishyira hanze benshi bayibajijeho mu buryo butandukanye ariko, Lil G nta gisubizo yabahaye

Mu kiganiro na Lil G, ubwo umunyamakuru w’inyarwanda.com yamuvugishaga, yabanje gukura mu rujijo benshi bibwiraga ko uyu mukobwa ariwe baheruka kubyarana ndetse n'abakeka ko bari mu ifatwa ry'amashusho, avuga ko ari mwene wabo bari basohokanye ndetse batari bo bonyine ahubwo hari n’abandi benshi.

LIL G

Nyuma yo guhamya ko ku myaka 20 gusa y'amavuko amaze kuryamana n'abakobwa basaga 90, mu mpera za Gicurasi yashyize hanze ifoto y'imfura ye yibarutse muri uyu mwaka

Tumubajije impamvu yaba yaratumye mu mafoto yose yifotoje, iyi y’uyu mukobwa ariyo yahisemo gushyira ahagaragara. Mu magambo ye Lil G yagize ati “ Uriya mukobwa ni uwo muri famille twari twasohokanye ariko twari hamwe n’abandi. Nayishyizeho kubera ko ariyo nahisemo indi ku mutima kurenza izindi.”

LIL G

Lil G, umusore ukora RAP ukunda gutungurana mu bintu bitandukanye

Reba amashusho y'indirimbo ye 'Nyegera nseka' yakoranye na Riderman

Reba amashusho y'indirimbo 'Gakoni k'abakobwa remix' yasubiranyemo na Mavenge Sudi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maguya9 years ago
    iyo wazimye ushakisha icyatuma uvugwa cyose ! buriya ashigaje kwambara ubusa akiruka Ku musozi ariko akavugwa tu! hit ni hit wamugani wa Sembeba nako Senderi!
  • Vans9 years ago
    hhhhhhhh kandi arumva kuryamana nabo bakobwa bose ari ishema?? injiji gusa
  • nds9 years ago
    Abahanzi mwabaye mute? mushaka kuvugwa ngo mumenyekane, icyo nzicyo n'uwo mwana si uwe, Maman we yanyibwiriye ko ntamwana afite
  • patrick9 years ago
    aka gahungu nagacucu ntampamvu yokwishyira hanze uvuga ukuntu urindayi yumwana muto wimyaka20 gusa kandi niyonkumi abarikumwe ntakindi baribagamije buretse ubsambanyi
  • kanuna9 years ago
    Birababaje ko abitwa abastars bacu bamaze kuba IBIMASA BY'IGIHUGU barangiza bakabyigamba!!!!! Ubuse bakwigirwaho iki?
  • 9 years ago
    petit t'es vraiment fou
  • Ganza9 years ago
    yewe aka gasore ni fake sana kazabanze kamenye gusubiza ibibazo aba abajijwe kuko nta kintu kizima asubiza pe kdi uko kwiyandarika kwabo birakabije, ubwo ashaka gutera indi nda yindaro hahahahahaha
  • OBEDI7 years ago
    KOTUMUKUNDAWEARADUKUNDA?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND