Kigali

Nibyo byamusenyeye! Ne-Yo yahishuye ko atahazwa n'umugore umwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2024 10:41
0


Icyamamare mu njyana ya 'R&B', Ne-Yo, uri mu bahanzi bakomeye ku Isi, yashyize avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n'abagore batatu, ndetse ahishura ko kudahazwa n'umugore umwe aribyo byasenye urugo rwe.



Shaffer Chimere Smith umuhanzi akaba na kabuhariwe mu kwandikira abandi bahanzi indirimbo, wamamaye ku izina rya 'Ne-Yo', ari mu baciye ibintu mu muziki kuva mu myaka ya kera. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Miss Indipendent', 'So Sick', 'Mad', 'Closer' n'izindi.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka Ne-Yo yakunze kugarukwaho mu binyamakuru byo muri Amerika nyuma y'uko agaragaje ko ari mu rukundo n'abagore batatu.

Amafoto yabo bose bishimiye hamwe yakunze guca ibintu ku mbuga ndetse akarusho aba bagore nabo bagaragaje ko guteretwa na Ne-Yo icyarimwe ntakibazo babifitemo.

Ibi nibyo Ne-Yo yagarutseho mu kiganiro cyitwa 'Lemon Drop Podcast', aho yavuze ko ikintu cya 'Monogamy' (gushaka umugore umwe) atari ibintu bye ndetse ko kuva yayoboka inzira ya 'Polygamy' (kugira umugore urenze umwe) aribyo byamuhaye ibyishimo.

Uyu mugabo wibitseho ibihembo 3 bya Grammy Awards yagize ati: ''Kuva na kera ntabwo gukunda umugore umwe byankundiraga, ubwo nakoraga ubukwe na Crystal Renay byasaga nkaho ndi kubaho mu kinyoma kuko narimbizi ko nzajya muca inyuma. Byageze aho binsenyera kuko nahoraga mu bandi bagore ku ruhande''.

Ne-Yo yagize ati: ''Mu by'ukuri ntabwo njyewe umugore umwe anyura, kuva nagaragaza ukuri kwanjye nkaba ndikumwe n'abagore batatu icyarimwe nibyo byampaye ibyishimo. Kugendera ku mahame ya sosiyete yo kubana n'umugore umwe ntabwo nari kubishobora''.

Uyu mugabo w'imyaka 45 yasoje agira inama abandi bagabo bakunda abagore benshi.

Ati: ''Ntimugaterwe isoni no gukunda umugore urenze umwe, aho kubeshya ukabana n'umwe umuca inyuma bihoraho, birutwa nuko wabireka. Niba uzi ko Monogamy ikubangamiye yireke wisanzure''.

Ne-Yo warushinze na Cristal Renay mu 2016 bagahana gatanya mu 2023, yemeye ko yahoraga amuca inyuma bigatuma babishwanira kandi ngo ni nabyo byatumye batandukana.

Mu 2023 Cristal yari yatangaje ko uyu muhanzi atari ukumuca inyuma gusa ahubwo ko agura n'indaya ndetse ngo bikaba bimuhangayikishije ko yazamuzanira indwara.

Ne-Yo yemeye ko ari mu rukundo n'abagore batatu icyarimwe

Yavuze ko atanyurwa n'umugore umwe gusa ariyo mpamvu atereta abagore benshi icyarimwe

Ne-Yo yanavuze ko guca inyuma umugore we Crystal Renay aribyo byatumye batandukana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND