Umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yamaze kugera mu Rwanda nyuma y’imyaka 4 yose amaze mu masomo mu gihugu cy’u Buhinde
Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, akigera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015, yatunguwe no kubona umubare w'abantu benshi baje kumwakira atari yiteguye. Nyuma yo gusuhuza ababyeyi be yanasuhuje abari baje kumusanganira bamuzaniye n'indabo nk’ikimenyetso cy’uko bamukunze kandi bari bamukumbuye. Bamwe muri bo ni abo baririmbanye, abo basenganye, abo biganye n'abandi.
Israel Mbonyi yabanje gusuhuza ababyeyi be, uwo bari gusuhuzanya ni Papa we, uri ibumoso ni mushiki we
Kurekurana n'umubyeyi we byari byanze kubera urukumbuzi
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Israel Mbonyi yatangaje ko atunguwe cyane n’uburyo yakiriwe n’abantu benshi kuko atabitekerezaga. Ku bijyanye na benshi bifuza kumubona imbonankubone mu gitaramo cye, Israel Mbonyi yatangaje ko yateguye igitarama kizabera mu Kigali Serena Hotel mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama 2015.
Israel Mbonyi yageze mu Rwanda, arushaho kwishimira igihugu cye kubera urukundo yaragaraijwe n'abakunzi be
Israel Mbonyi abajijwe icyo yatangariza abakunzi be bari mu Rwanda n'ahandi ndetse akagira n'icyo avuga ku bantu baje kumwakira ari benshi bitewe n'uburyo ibihangano bye byakunzwe cyane mu gihugu, Mbonyi yavuze ko byamutunguye cyane ndetse no kwamamara kwe bikaba byaramutunguye. Yagize ati:
Ndishimye sinzi icyo navuga kubera mu buzima bwanjye, n’icyatumye wenda muza aha cya nyancyo(kuba ibihangano bye byarakunzwe cyane),nacyo ubwacyo cyantunguye ariko ikintu navuga ndabanezerewe cyane numvise nongeye gukunda mu rugo. Ubu nta gahunda mfite yo kuririmba mbere ya concert(igitaramo) yanjye izaba mu kwa munani 2015 muri Serena Hotel.
Israel Mbonyi yatangaje ko yatunguwe cyane n'uburyo yamamaye, ababyeyi be batangaza ko bo bitabatunguye
Bamwe mu bantu baganiriye na inyarwanda.com bari baje gusanganira Israel Mbonyi bamusanze ku kibuga cy'indege i Kanombe, batangaje ko bishimye cyane kuba Israel Mbonyi ageze amahoro mu Rwanda bakaba biteguye kumushyigikira mu muziki we. Ababyeyi ba Mbonyi bari bishimye cyane bishimiye cyane kuba umwana wabo ari gukorera Imana banahamya ko bitabatunguye kuko bamubonyemo impano kuva kera kandi bakaba biteguye kumushyigikira.
Ababyeyi ba Israel Mbonyi biteguye kumushyigikira mu mpano ye
Pastor Aron Ruhimbya nawe wari i Kanombe akaba ari umwe mu bashumba b'itorero Restoration Church ari naryo Israel Mbonyi n'umuryango we basengeramo, yatangarije inyarwanda.com ko itorero ryiteguye kumufasha mu mpano ye bakaba bazagirana ikiganiro akababwira aho yumva yifuza bamushyigikira bikamufasha gukoresha impano Imana yamuhaye.
Israel Mbonyi yakirijwe indabo, izi ni zio bari biteguye kumushyikiriza
Umuhanzi Israel Mbonyi aramukanya n'abari baje kumusanganira i Kanombe
Israel Mbonyi yatangajwe n'uburyo abantu bamwakiriye i Kanombe
Israel Mbonyi yishimiye uburyo yagaragarijwe urukundo n'abakunzi be
Israel Mbonyi(iburyo) hamwe na Bienfaiteur umuyobozi wa Kingdom of God Ministry
Izi nizo nkweto Israel Mbonyi yaje yambaye avuye mu Buhinde aza mu Rwanda
Hari abanyamakuru benshi cyane bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe
Abanyamakuru bamubajije icyo ateganya gukorera abakunzi be, avuga ko agiye kubataramira
Israel Mbonyi yaje mu Rwanda yitwaje gitari ye
Israel Mbonyi(Ibumoso) ni uko yaje yambaye, mu buzima bwe ngo ntajya akunda kwambara ipantaro y'itise
Israel Mbonyi yahise ajya mu modoka bari bamuteguriye kumujyana iwabo Kimironko
Israel Mbonyi yateruye uyu mwana wari wamwishimiye cyane
REBA HANO INDIRIMBO YE YISE "NZI IBYO NIBWIRA"
Gideon N.Mupende
Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO