Rwiyemezamirimo Andrew Tate ari mu mazi abira nyuma y’uko Brianna Stern, uwahoze ari umukunzi we, amushinje kumukubita no kumuniga bikabije muri hoteli ya Beverly Hills.
Stern avuga ko yamunize kugeza ubwo yari hafi kubura ubwenge, anamukubita ku buryo yaje gusanganwa ibimenyetso by’ihungabana ry’ubwonko. Ibi byabaye ku itariki ya 11 Werurwe 2025, ubwo bari kumwe muri iyo hoteli.
Stern avuga ko yagerageje kwitabara ariko Tate akomeza kumukubita nubwo yamusabaga guhagarara. Nyuma y’icyo gikorwa, Stern yafashe amafoto y’ibikomere bye maze ajya kwivuza i New York, aho abaganga bamubwiye ko afite ibimenyetso by’ihungabana ry’ubwonko.
Uretse ibyo, yashyize ahagaragara ubutumwa bugufi Tate yamwoherereje, harimo aho yanditse ati: “Ndagukunda ariko nanone nkunda kugukubita,” ndetse no kuvuga ko agomba kumutera inda.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Stern yemeza ko Tate yaramaze igihe amufata nk’"umutungo we" ndetse ko yari asanzwe amufata nabi. Nyuma yo kubona ko ibyo Tate yakoraga bikomeje, Stern yahisemo kumurega mu nkiko, amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, ndetse no gusaba ko habaho itegeko rimubuza kwegera.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko wa Tate, Joseph McBride, yavuze ko ibi birego ari ibinyoma kandi ko bagiye gukurikirana Stern mu nkiko bazira gusebanya. McBride yemeza ko nta bimenyetso bifatika bihari bishinja Tate, ndetse ko amafoto Stern yashyize hanze atemeza neza igihe yafatiwe.
Ibi birego bije bikurikira ibindi Tate n’umuvandimwe we Tristan baregwa muri Romania, aho bashinjwa ibyaha byo gucuruza abantu, gufata ku ngufu no kurema itsinda ry’abagizi ba nabi.
Nubwo Tate yakomeje kuvugwaho ibikorwa nk’ibi, agifite abakunzi benshi bamushyigikiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Twitter aho akomeje kugira abamukurikira barenga miliyoni 10.
Brianna Stern na Andrew Tate muri Beverly Hills
Andrew Teta na Brianna Stern muri Beverly Hills
TANGA IGITECYEREZO