Mu minsi ibiri ishize ni bwo umuhanzikazi Knowless Butera yashyize hanze ifoto ari ku nkengero z’ikiyaga. Iyi foto yishimiwe n’abantu benshi ndetse bamwe berekana amarangamutima yabo.
Knowless Butera umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare bashyirwa mu myanya ya mbere mu kugira uburanga bukurura abagabo muri Afrika, ubwe ni we washyize iyo foto ye ku rukuta rwe rwa instagram mu minsi ibiri ishize aho yatangaje ko ari mu bihe byiza bya Peke Yangu (indirimbo ye nshya) ndetse abaza abakunzi be niba biteguye amashusho y’iyi ndirimbo ye aherutse gushyira hanze kuri ubu ikomeje gukundwa n’abantu batari bacye.
Knowless Butera ati "Ese mwiteguye Video (ya Peke yangu)"
Mu bantu bagize icyo bavuga kuri iyo foto ya Knowless, umubare munini ni uwayishimiye cyane aho bamwe bavuze ko Knowless yambaye neza cyane ariko hakaba hari abandi b’igitsinagabo bakuruwe cyane nayo, ukaba utakwirengagiza n'abandi bavuze ko yambaye ubusa.
Umunyarwenya Nkusi Arthur ni umwe mu batangaje ko yakuruwe cyane n'iyo foto aho yavuze ko iri gutuma atabasha no kwandika ibiri byo akaba yashimangiye ko Knowless aberewe cyane
Uncle Austin ni umwe mu basore bakuruwe cyane n'ifoto ya Knowless Butera
Iyi foto ya Knowless Butera yakunzwe na benshi barimo na Miss Sandra Teta
Bamwe bavuze ko Knowless yambaye neza cyane ndetse ko aberewe ariko hari n'abavuze ko yambaye ubusa
Knowless Butera ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya 5 ndetse akaba ari umwe mu bari guhabwa amahirwe menshi yo kugitwara. Kumuha amahirwe yo gutwara icyo gikombe ni ukwandika 6 ukohereza ku 4343.
Butera Knowless ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya PGGSS5
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "PEKE YANGU" YA KNOWLESS BUTERA
TANGA IGITECYEREZO