Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko urubyiruko rw’iki gihe rukwiye gukanguka rukamenya gusesengura ibibera mu Isi, bigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Dr. Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko mu mateka yo kubohora igihugu, Abakada b’inkotanyi bagiraga umwanya wo kwiga amateka, politiki n’ibindi.
Yakomeje ababwira ko aba
bakada bigaga isomo ryitwa “Scope of international trouble spots (ITS)”
(Urusobe rw’ibibazo biri mu bice bitandukanye by’isi), ryabafashaga kumenya
isano y’ibibazo biri mu isi n’ibibazo by’u Rwanda ndetse n’isomo byazana mu
rugamba barimo.
Ni muri urwo rwego
yahereyeho akangurira urubyiruko kwiga gusesengura ibibera mu isi, bakamenya
isano bifitanye n’u Rwanda, aragira ati: “Iyo umuyobozi w’i Burayi, cyangwa UN,
cyangwa US abivuzeho, bisobanuye iki kuri twe?”
Minisitiri Utumatwishima
yakomeje agira ati: “Si byiza, kubibona nk’amakuru asanzwe, ni ibyo
gusesengura, ukamenya icyo u Rwanda rubivugaho ndetse nawe byaba ngomba ugashyiramo
igitekerezo mu Gifaransa cyangwa mu Lingala bijyanye
no gusobanukirwa ugezeho (level of understanding).”
Yaboneyeho no kubarangira
aho bakura amasomo ajyanye n’ubu butumwa, ndetse no kwigira ku butumwa
bunyuranye bwuje impanuro za Perezida Paul Kagame zisobanura uko u Rwanda
rwitwara mu bibazo biri mu Isi.
TANGA IGITECYEREZO