RFL
Kigali

Ntihavugwa rumwe ku ihura rya Connie Britton n’abakora sinema mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/06/2015 16:55
0


Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo muri Milles Collines habaye igikorwa cyo guhura hagati y’umukinnyikazi wa filime Connie Britton n’abakora sinema mu Rwanda bari bahagarariwe na Parfait Ngizwenayo uyobora ihuriro ry’abakinnyi ba filime ari nawe wamwakiriye muri iki gikorwa.



Nyuma yo guhura nawe, hirya no hino mu bakora sinema hari kuzenguruka amagambo avuga ko benshi mu bari muri sinema nyarwanda bahejwe muri iki gikorwa kuko batigeze bagitumirwamo, aha ndetse bikaba binemezwa ko urugaga nyarwanda rwa sinema rutigeze rumenya niba Connie yaranageze mu Rwanda.

Ubwo twaganiraga na Parfait Ngizwenayo kuri uyu munsi w’igikorwa (kuwa mbere) yadutangarije ko uyu muhuro wabaye nyuma yo kuvugana hagati ya federation na UNDP yari yamuzanye mu Rwanda hagategurwa iki gikorwa cyari kitezweho kugira icyo gisigira sinema nyarwanda muri rusange, bityo we agatumwa nk’intumwa yo guhagararira uru rugaga muri iki gikorwa.

Connie Britton muri Hotel des Milles Colline mu muhuro n'abakora sinema nyarwanda, akaba ari kumwe na Parfait wari wamwakiriye mu izina ry'abandi bose

N’ubwo Parfait yabidutangarije atyo, abayobozi b’iyi federation bo bemeza ko nta muntu bigeze batuma muri iki gikorwa, ndetse ko batari banazi niba Connie yaraje mu Rwanda, ngo bakaba barabimenye ari uko babyumva mu bitangazamakuru ko Connie hari abo yahuye nabo nk’uko Aaron Niyomungeri ushinzwe itangazamakuru muri uru rugaga yabitangaje mu kiganiro n’inyarwanda.com

Aaron twatangiye tumubaza niba azi Connie Britton maze adusubiza ati: “muzi muri film”. Tumubajije niba yaba yaramenye ko Connie yahuye n’abakora sinema mu Rwanda, Aaron yagize ati: “ayo makuru nshobora kuba narayasomye ku Inyarwanda.”

Twamubajije niba Connie ajya guhura n’aba bantu Federation itari ibizi maze Aaron agira ati: “ahh, ndatekereza ko kuba nanjye nyine nkubwira nti nabibonye ku Inyarwanda, ubwo rero simpamya ko federation ibizi rwose kuko iyo ibimenya nanjye mba mbizi. Simpamya ko na federation izi niba n’iyo nama yarabaye.”

Twamubajije uwo bashyiraho ikosa hagati ya federation n’abamutumiye, dore ko benshi bakomeje kuvuga ko babihejwemo bityo bikaba byarabaye mu buryo butemewe ndetse no kuba mu Rwanda haraje umuntu ukomeye nka Connie ariko federation ntibimenye maze Aaron agira ati: “simpamya ko hari n’umwe wakoze ikosa. Ikosa si uko yatumiwe, kandi ikosa si uko wenda  federation itaramenye ko yaje.”

Aaron Niyomungeri ushinzwe itangazamakuru muri federation

Yakomeje agira ati: "Wenda mu nshingano nyine za federation, simpamya ko wenda abantu bose bazajya bagera mu gihugu bitemberera federation izajya ibinjirira muri gahunda zabo. Kuko ntekereza ko yaje yitemberera, ntabwo yaje muri gahunda za filime wenda ngo tuvuge ko yaje muri gahunda za filime, kuko iyo umuntu yaje muri gahunda za filime MINISPOC iba ibizi, MINISPOC ikamwohereza muri federation bigakorwa gutyo. Ubwo rero federation ntabwo yajya yumva nyine buri muntu wese wiyiziye gutembera, ngo imwegere. Kereka wenda ashatse kuyegera. Muri make rero navuga ko nta n’umwe wigeze ukora ikosa kuri izo mpande zose.”

Twamubajije niba kugeza ubu iyi federation itaramenya niba hari umuntu nka Connie wageze mu Rwanda maze agira ati: “njye amakuru mfite kugeza ubu ni uko nta muntu n’umwe wo muri federation uzi ko uwo muntu yahageze. Nimugoroba nari kumwe n’ushinzwe ubutegetsi muri federation turi kubiganiraho, ambwira ko iyo nama yabaye, njye nari nazi ko itaraba. Bivuze ngo rero ayo makuru rwose mu ishami ry’itangazamakuru ntarimo. Kereka niba ari muri secretariat cyangwa muri finance."

Aba ni bamwe mu bakora sinema bari bitabiriye uyu muhuro

Twakomeje tumubaza, kuba federation ihagarariye abakora sinema, umuryango bose (abakora sinema) bahanze amaso ko uzabashakira ibibateza imbere itarigeze imenya ko umuntu nka Connie aje mu Rwanda nta kosa baba barakoze, Aaron adusubiza ati: “njyewe rero ukuntu nsobanura icyo kibazo, ndasobanura ko nta kosa na rimwe federation ifite nk’uko nabikubwiye. Kubera ko, uburyo Britton yaje mu Rwanda, ntabwo yaje nk’umu-filmmaker (ukora sinema), yaje afite izindi gahunda. Rero sinzi niba kuba yaraje mu Rwanda ari umustar, ari cyo Federation yaheraho. Nk’ubu mu kwezi kwa 8 hari abantu bakomeye ku rwego rw’isi bazaza mu Rwanda kuganiriza abakora sinema, niba ari umukinnyi akaganiriza abakinnyi, umwanditsi akaganiriza abanditsi gutyo. Bishoboka ko wenda federation itaramenye ko akina filime, kandi sinzi niba abantu wese uzajya uza mu gihugu akina filime federation yajya imwegera.”

Aaron akomeza agira ati: “Aho rero akaba ariho mpera mvuga ko federation iri gutegura ibintu bisa nk’aho biri kuri gahunda, kandi byateguwe binafite inyungu, kuko kugeza ubu ntabwo tuzi ngo Britton icyamuzanye mu Rwanda ni iki. Nta muntu n’umwe yigeze aganiriza, kuko ahubwo iyo federation iri munsi ya MINISPOC ntabwo tuzi ngo MINISPOC izi niba uwo Britton ari I Kigali wenda. Niyo mpamvu mvuga ko federation nta kosa yakoze.

Soma inkuru bijyanye:

-Connie Britton yasabye abakora sinema mu Rwanda kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo badateze ak’imuhana

Aaron avuga ko ashinja amakosa uwo muntu wagize igitekerezo cyo guhuza Britton n’aba filmmakers ntamenyeshe federation, kuko federation nayo ari umwe mu bakora sinema.

Ese ko Parfati avuga ko federation yamutumye nk'intumwa, federation nayo ikamwihakana ukuri kuraba ukwa nde? Ese kuba yaba yarateguye iki gikorwa federation itabizi cyaba ari icyaha yakoze?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND