RURA
Kigali

Volleyball:Rayon Sports yihanije Lycee de Nyanza ikomeza kuyobora shampiyona

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:4/06/2015 7:59
0


Ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’ intoki wa Volleyball yongeye kwerekana ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’ uyu mwaka ubwo yatsindaga Lycee de Nyanza amaseti 3-0 biyoroheye cyane mu mukino wabereye kuri sitade nto i Remera.



Mu kibuga abakinnyi ba Rayon Sports bagaragazaga ko bifitiye ikizere cyo kuza gutsinda uyu mukino ugereranije n’ abakinnyi ba Lycee de Nyanza, ibi byaje kuyiha imbaraga nyinshi maze yunga mu rya bagenzi bo mu mupira w’ amaguru bari bamaze gusezerera Gasabo, nabo batsinda amaseti 3-0.

Rayon

Ni umukino woroheye ikipe ya Rayon Sports VC

abafana

Abafana bari baje gushyigikira Ryaon Sports

Iseti ya mbere muri uyu mukino Rayon Sports yayitsindiye ku manota 25 kuri 21 ya Lycee de Nyanza. Iya kabiri bayitsindira ku manota 25 kuri 22 ya Lycee de Nyanza ndetse n’ iya nyuma ari yo ya gatatu Rayon Sports yongera kuyitsindira kumanota 25 kuri 18 gusa ya Lycee de Nyanza, byumvikane ko yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’ amanota 7 yose.

Rayon Sports iherutse guhura na INATEK, imwe mu makipe bahanganiye igikombe cya shampiyona ariko umukino uza gusubikwa bitewe n’ imvura nyinshi yaguye kuri uyu mukino waberaga ku kibuga cya INATEK.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND