Kigali

Ubukeba bw’inganda 2 bwatumye Active na Bruce Melodie badataramira abatibiriye ibirori by’abambaye imituku bari babukereye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/05/2015 11:33
5


Kuri uyu wa gatandatu habaye ku nshuro ya mbere ibirori bya Red Avenue byateguwe na Sandra Teta abinyujije muri kompanyi ye Luminous events,bibera kuri Lemigo Hotel. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu basanzwe ndetse n’abandi bazwi muri muri muzika,Sinema , mu mupira w’amaguru n’ahandi.



Nkuko byari biteganyijwe ibi birori byagombaga kubera kuri Lemigo Hotel , itegeko rikaba ryari uko ubizamo wese agomba kuba yambaye imyenda itukura yitwaje 10.000 Frw  yo kwinjira ku bagabo, 8000 Frw ku bakobwa n’abagore, uherekejwe(couple) yishyuraga 15.000 Frw. Ni ibirori byagombaga gutangira ku isaha ya saa mbiri z’ijoro. Ku isaha ya saa mbiri n’igice(20h30) nibwo DJ Mupenzi yatangiye gushyushya abantu bari batangiye kwinjira, nyuma y’imvura yari imaze kugwa muri Kigali yasaga niyatumye abantu batabasha kuza hakiri kare.

Red Carpet

Tapi itukura yanyurwagaho n'abitabiriye ibirori ndetse n'ibyamamare

DJ Mupenzi

DJ Mupenzi asusurutsa abitabiriye Red Avenue ku nshuro ya mbere

Band ya Paco

Band ya Paco icuranga mu buryo bwa Live injyana zitandukanye

Abitabiriye Red Avenue

Ibara ry'umutuku ryarubahirijwe

DJ Mupenzi yakomeje gukina indirimbo ziganjemo iza kera(oldies) kugeza ku isaha ya sa mbiri na mirongo itanu n’itanu, yakirwa na Band ya Paco icuranga muzika y’umwimerere(Live) band maze nabo basusurutsa abari aho mu ndirimbo zinyuranye z’abahanzi batandukanye, mu njyana zose haba Lumba , indirimbo za kera zo hanze y’impikaha y’u Rwanda, indirimbo z’abanyarwanda kugeza ku isaha ya saa yine n’igice, hahita hakurikiraho igikorwa cyo kwakira bamwe mu byamamare baca kuri tapi itukura, bakirwa na Kate Gustave  wari umwe mu bashyushyarugamba  ba Red Avenue. Ku isaha ya saa yine na mirongo itanu(22h50) nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yageze ku rubyiniro aha ikaze abantu maze abasusurutsa mu rwenya rwe nkuko bisanzwe.  Nkusi Arthur yagarutse ku ikipe y’igihugu Amavubi,yemeza ko impamvu ikunda gutsindwa no kuba yitwa Amavubi nabyo bigira uruhare kuko ivubi ari agasimba gato nyamara hari nkibindi bihugu biba bifite amazina y’ibikoko biruta kure Ivubi. Nkusi Arthur kandi yagarutse kubatoza , ubugufi bwa bamwe mu bahanzi butuma baba bazi n’amabanga y’ibyatsi, ndetse n’uburyo abakobwa bifashisha barya amafaranga y’abasore(kubakura amenyo mu mvugo y’abubu) iyo basohokanye.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota itanu(23h05) nibwo itsinda rya Active na Bruce Melodie bageze ahabereye igitaramo, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko bagomba gutaramira abari aho nkuko impapuro zamamaza iki gitaramo zabigaragazaga. Bitunguranye nyuma gato yuko bahageze, MC Kate Gustave yafashe indangururamajwi atangaza ko aba bahanzi bari buririmbire ahari bukomereze ibirori(After Party) muri Wax Club, gusa ntiyasobanura impamvu batagomba kuririmbira muri Lemigo Hotel.

Amakuru twabashije kumenya ni uko aba bahanzi bari no mu 10 bahatanira irushanwa rya PGGSS 5 ritegurwa n'uruganda rwa  Bralirwa, batari kuririmbira ahantu hatewe inkunga n’urundi ruganda rukeba rwa Bralirwa narwo rwenga inzoga rwa Skol, ibi bigaterwa n'amasezerano bafitanye n'uru ruganda mu gihe bakiri mu irushanwa. Ibi kandi twabihamirijwe na Teta wateguye iki gitaramo atwemerera ko koko ari ukuri. Tumubajije niba bitari bubangamire abantu baje baziko bari butaramirwe na Bruce Melodie ndetse na Active, Teta yadutangarije ko ntakibazo cyari kubamo kuko abari aho bose bari bemerewe kwinjirira Ubuntu muri Wax Club aho ibirori byari kubera. Guterwa inkunga ku munota wanyuma nibyo ngo bishobora kuba byarateye iri kosa , akaba ari amakuru twahawe n’umwe mu bateguye ibi birori.

Ku isaha ya sa tanu na cumi n’umunani z'ijoro (23h18), umuhanzi Riderman yakiriwe aca kuri tapi itukura ndetse ahita ahitira ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Playback. Mu ndirimbo yaririmbye harimo Horo, Igitangaza,Till I die yafatanyije na Urban boys,  n’izindi zinyuranye. Ibirori byasojwe ku isaha ya saa tanu na mirongo itayu n’umunani, abari aho bose babwirwa ko bagomba kwerekeza muri Wax Club bakinjirira Ubuntu bakaza gucurangirwa na Active ndetse na Bruce Melodie.

Skol

Nkuko uruganda rwa Skol rwari umuterankunga mukuru, uwinjiraga abashije ka manyinya bamuhaga icupa, yabishaka agasaba ko bamwongera

Abitabiriye Red Avenue

Abaitabiriye

Bari babukereye

Kid Gaju

Umuhanzi Kid Gaju aritegereza uko ibirori bimeze

Ibyo kunywa no kurya

Banywa Skol

Inyota  n'inzara byari byafatiwe ingamba zikaze

Sandra Teta

Sandra Teta yinjiye aherekejwe

Sandra na Derek

Derek wo muri Active yifotozanya n'umukunzi we Sandra Teta ari na we wateguye  ibirori bya Red Avenue

Tidjara Kabendera na Anita

Tidjara Kabendera na Anita Pendo bifotoreza kuri tapi itukura

Abatari abanyarwanda ntibari bahejwe

N'abatari abanyarwanda ntibari bahejwe

Ciney

Umuhanzikazi Ciney muri Red Avenue 1

Danny, Khalifan

Uhereye i bumoso:Danny Nanone, umufana , umuraperi Khalifan ndetse n'abasore bagize itsinda rya TNP

Abakinnyi ba APR FC

Abakinnyi ba APR FC bari baje gushyigikira Teta Sandra. Uhereye i Bumoso: Mubumbyi Bernabe, Bertrand (hagati) na Sekamana Maximme

umufana

Yubahirije ibara ry'umutuku kugeza no ku mwenda w'imbere

DJ Anita

Anita uzwiho gukora imirimo myinshi, yageze aho yakira DJ Mupenzi kuvanga imiziki

Bruce Melodie

Bruce na Active

Bruce Melodie (uri ku ifoto yo hejuru) na Active bari bahageze ariko bazitirwa n'amasezerano bafitanye na Bralirwa atari kubemerera kuririmbira ahantu hatewe inkunga n'uruganda rwa Skol

Nkusi arthur

Nkusi Arthur asanga ahri abahanzi nyarwanda bagufi cyane baba bazi n'amabanga y'ibyatsi

David Bayingana

Umunyamakuru David Bayingana (ubanza i bumoso) uzwi cyane mu mikino n'imyidagaduro akaba ayitabira yari mubaje gushyigikira Sandra Teta

Barishimye

Barishimye

Abitabiriye Red Avenue

Kwicara ntibyahawe umwanya. Baragaragaza akanyamuneza abatewe no kwitabira Red Avenue ya mbere

Senderi

Senderi yavuye mu gitaramo cy'i Karongi ahitira muri Lemigo mu birori by'abambaye umutuku

Riderman

Riderman akigera ku rubyiniro

Bafana Riderman

Barishimira uko Riderman amanura imirongo

Riderman

Ntakazi katavuna, icyuya cyageze aho kiramanuka

Bari gusohoka

Ibirori byo muri Lemigo birarangiye, babwiwe kwerekeza muri Wax Club aho bagombaga gutaramirwa na Bruce Melodie na Active ntayandi mafaranga bishyuye

Photo:Moise NIYONZIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    uturaya
  • tuyisenge9 years ago
    Ibi birori bya red avenue twagombye kumenya aho bikomoka, kugira ngo abantu bajye bamenya ibyo bajyamo ibyo aribyo Kuko kujya mu bintu ngo nuko abandi babijyamo ari ikigare kandi si byiza. Ubushize ministere yaharitse halowin ku munota wa nyuma. Byukuri dukwiye kujya tumenya iyo mico icyo isobanuye naho ituruka. Murakoze
  • h9 years ago
    Byari byiza ahubwo bijye biba kenshi nanye ubutaha nzageyo, riderzo
  • 9 years ago
    ndabona ari ari ibyotara gusa gusa,nta mwirabura wari wemerewe kuhinjira .Yega amajyambere weee...
  • kaka9 years ago
    @Tuyisenge, nta handi bikomoka.... ni party isanzwe ni uko gusa kugira ngo ise neza kandi igire n'inyio abantu bavuga dress code (ibara rizambarwa) hanyuma baantu bakaba ariyo baza bambaye. bitandukanye na Halloween kuko yo ifite ibindi bisobanuro n'inkomoko izwi neza.... hano ho byari "just a party" aiko nibura ngushimiye your concern kandi biragaragara ko uri umuntu ukirikirana neza ibintu. GBU



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND