Umusore witwa Irankunda Joseph [Joe Romantic] wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa Mister Africa International, yatangaje ko atabashije gusoza iri rushanwa kubera ko yagize gahunda z’akazi zamutunguye ubwo yari muri iri rushanwa, afata icyemezo cyo kuvamo.
Uyu musore atangaje ibi mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Freetown muri Sierra Leone, habereye umuhango ukomeye wo guhitamo umusore uhiga abandi ku Mugabane wa Afurika.
Byari ibirori bikomeye ku basore barenga 30 bahataniraga iri kamba, ariko byarangiye umwe muri bo ari we ubashije kwegukana ikamba. Ni irushanwa ryegukanwe n’umunya-Uganda, Stephane ahagitse bagenze be bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Irankunda Joseph wari uhagarariye u Rwanda, yabwiye InyaRwanda, ko yabashije kwitabira iri rushanwa, ariko birangira atabashije kurisoza.
Ati “Nari nagiye tariki 11 Ukuboza 2024, mbese nibwo nageze ahabereye iri rushanwa. Rero, bigeze tariki 15 Ukuboza 2024 navuye mu irushanwa kubera gahunda nari mfite, bituma ntekereza mu gihugu cy’u Buholandi kubera akazi. Kuva icyo gihe rero sinakomeje irushanwa.”
Irankunda yavuze ko ubwo muri Sierra Leone, yari yatangiye kuboneka mu 10 ba mbere bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ariko ntibyakunze.
Mbere y’uko hatangazwa umusore wegukanye ikamba, Stephen waryegukanye yari yanditse agaragaza ko no kugera mu cyiciro cya nyuma ari ‘imbaraga no kunshyigikira kwakomeje kubaranga muri uru rugendo’.
Ati “Ndashima ku bw’urukundo no kunshyigikira mukomeje kungaragariza muri uru rugendo kugeza uyu munsi. Gukomeza kuntera ingabo mu bitugu kuri njye, mbifata nk’Isi yanjye, kandi bigatuma niteguye gukora buri kimwe cyose kugirango mbashe gutsinda.”
Mu bitekerezo byo ku rubuga rwa Instagram, hari abagaragaza ko batiyumvisha uburyo Stephen yabashije kwegukana iri kamba ‘cyereka niba byatewe n’uko afite umubare munini w’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram’.
Ariko kandi abandi bamwifurije ishyaka n’ihirwe, bagaragaza ko abanya-Uganda batewe ishema no kuba yabahesheje ishema. Hari abandi, banditse bagaragaza ko umunya-Nigeria, atari akwiriye kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere ‘ahubwo yari akwiriye gutsinda’.
Uwitwa Joy4-Live ku rubuga rwa Instagram ati “Nakomeje gukurikirana buri kimwe kibera muri iri rushanwa, kandi nabonye buri kimwe. Aho kugirango muhe ikamba umunya-Nigeria, mwarihaye Stephen ku bwo kuba afite aba-Followers benshi kuri Instagram, kandi yagiye atsindwa. Nyabuneka, umwaka utaha muzahe ikamba ubikwiriye.”
Yagaragiwe na Daniel Olatunji Tolulope wo mu gihugu cya Nigeria, wabaye igisonga cya Mbere. Abasore bageze muri kiriya gihugu ku wa 12 Ukuboza 2024, bakora ibikorwa binyuranye, birimo guhatana mu cyiciro byitandukanye kugeza ubwo hamenyekanaga uwatsinze.'
Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibihembo byihariye; umusore wo muri Zimbabwe yahawe igihembo cyiswe ‘Heart of Africa’, umunya-Nigeria ahabwa igihembo cyitwa ‘Body of Africa’, umunya-Guinea yahawe ‘Voice of Africa’, umunya-Liberia ahabwa ‘Charisma of Africa’, Mauritania ahabwa ‘Pride of Africa’, ni mu gihe umuna-Uganda yanegukanye igikombe cy’umunyamideli wa Afurika (Mode of Africa).
Akanama Nkemurampaka kemeje umusore watsinze kari kagizwe na Dr Emmanuel Umoh, Isalu Harrison, Mohamed Minkalu Kuyateh, Hudson Martin Sesay, Momo Vi, Naomi Kay ndetse na Olatan Olatunji.
Stephen Sunday yegukanye iri kamba asimbura Rikkie Osaze wo muri Nigeria wari umwaka yambaye iri kamba. Yari yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere, ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wari wegukanye ikamba ry’igisonga cya Kabiri.
Iri
rushanwa rirangwa no guhitamo umusore ufite ubushongore, kandi uzi gusobanura
neza umushinga ufite icyo uzamarira Sosiyete.
Irankunda Joseph [Joe Romantic] yatangaje ko atabashije gusoza irushanwa rya Mister Africa International, kubera ko byahuriranye n’akazi yari afite mu Buholandi
Irankunda
yavuze ko mu gihe cy’iminsi itanu yari amaze muri Sierra Leone, yari yatangiye
gutsinda bimwe mu bizamini byatangagwa
Umusore
witwa Stephen wo muri Uganda, ni we wegukanye ikamba rya Mister Africa
International 2024
TANGA IGITECYEREZO