Bwa mbere mu mateka y’ umukino wo gusganwa ku magare mu Rwanda hagiye koherezwa amakipe abiri y’ igihugu mu marushanwa abiri akomeye ku mugabane w’ u Burayi kandi akazabera igihe kimwe. Aya marushanwa ni Grand Tour d’Algerie izaba itozwa na Jonathan ‘Jock’ Boyer, naho izajya muri Tour du Cameroon izabe itozwa na Sempoma Félix
Biteganijwe ko ku isaha ya saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu nibwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yerekeza muri Algeria kwitabira amarushanwa ya Grand Tour d’Algerie azatangira tariki ya gatandatu Werurwe asozwe tariki ya 30 Werurwe (6-30/3/2015).
Ikipe y’igihugu igiye kwitabira Grand Tour d’Algerie izaba iri gutozwa na Jonathan ‘Jock’ Boyer, igizwe n’abakinnyi batandatu aribo Hadi Janvier, Ndayisenga Valens,Uwizeyimana Bonaventure,Biziyaremye Joseph,Nsengimana Jean Bosco na Karegeya Jérémie.Abandi bazajyana n’ikipe ni umukanishi Bissell James n’umumaseri (masseur) Ruvogera Obed.
Team Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu makipe yo muri Afurika muri La Tropicale Amissa Bongo
Ikipe y' igihugu ikomeje kwitwara neza
Tour d’Algerie igizwe n’amarushanwa 11 atandukanye aba mu gihe kiri hafi kugera ku kwezi ariyo Critérium international d'Alger,Tour International d'Oran,Grand Prix d'Oran,Tour International de Blida,Critérium International de Sétif,Tour International de Sétif,Grand Prix National De Djamoura (Biskra),Tour International d'Annaba,Tour International de Constantine,Circuit International de Constantine na Critérium International de Blida.
Iri ni irushanwa rya kane ikipe y'igihugu y'u Rwanda igiye kwitabira muri uyu mwaka wa 2015 nyuma ya Tour d'Egypte yabaye muri Mutarama,amarushanwa nyafurika yabereye muri Afurika y'Epfo ndetse na La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon aho u Rwanda ruherutse kwegukana umwanya wa mbere mu makipe yo ku mugabane w'Afurika n'umwanya wa gatatu mu makipe 14 yari yitabiriye irushanwa.
Ikipe imwe muri Algeria indi muri Cameroun
Mu gihe ikipe imwe izaba yitabira amarushanwa ya Grand Tour d’Algerie,indi kipe y’igihugu izitabira irushanwa rya Tour du Cameroun rizatangira tariki ya 13 Werurwe risozwe tariki ya 22 Werurwe 2015.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda,igihugu cy’ u Rwanda cyohereje amakipe abiri mu marushanwa abiri mpuzamahanga icyarimwe.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu izitabira Tour du Cameroun ni Ruhumuriza Abraham,Byukusenge Nathan, Byukusenge Patrick,Bintunimana Emile,Uwizeyimana Jean Claude na Hakuzimana.Aba bakinnyi bayobowe n’umutoza Sempoma Félix bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 11 Werurwe berekeza muri Cameroun.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO