Mu mwaka ushize nibwo umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yapfushije imfura ye y’umuhungu. Nyuma yo kwikomeza muri ibi bihe bikomeye, ubu uyu muhanzikazi yamaze kubona umukunzi uzamuhoza amarira dore mu minsi ishize yavuze ko yifuza kubyara undi mwana.
Ikinyamakuru Ugo cyo mu gihugu cya Uganda kivuga ko Juliana Kanyomozi ari mu rukundo n’umusore witwa Jordan Evora ukina umukino w’iteramakofe(Box) utuye mu mujyi wa New York muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu niwe bivugwa ko ari mu rukundo na Juliana Kanyomozi
Juliana Kanyomozi yaherukaga gukundana n'uwitwa King Lawrence
Bivugwa ko ubwo uyu musore yari afite imyaka 18 yavuye mu gihugu cya Uganda aho yerekeje mu gihugu cy’u Buholandi ari naho yatangiriye gukina umukino w’iteramakofe. Kugeza ubu uyu musore amaze kwamamara ndese no kuba umukire cyane bitewe n’uyu mukino. Uyu musore kandi afite imitungo myinshi mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ahembwa akayabo k’amadolari ibihu,bi 500 ku kwezi.
Uyu musore azagira inshingano zo kumuhoza amarira y'imfura ye yabuze
Juliana Kanyomozi aherutse kuvuga ko yifuza kubyara undi mwana
Kugeza ubu Juliana Kanyomozi ntacyo aravuga ku rukundo rwe n’uyu musore ariko inshuti zabo za hafi zivuga ko bigeze kure.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO