Mu ijoro ryakeye ni bwo Marina yanditse ibaruwa igaragagaza icyabaye kugira ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano hanyuma Yampano nawe ahita yandika ubundi butumwa asaba imbabazi.
Mu
kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Yampano yagize ati “Marina ejo bundi
ni bwo yampamagaye arambwira ngo waransuzuguye, utinyuke unsuzugure? Ndavuga nti
nkusuzugura gute? Arambwira ngo nta kintu wambwiye, kandi warampuje n’abo
ngomba kubibwira?”.
Akomeza
agira ati “Ngo oya, waransuzuguye ntabwo mbyumva. Mu gihe tugeze ku kwiga icyo
gukora, aba arakupye muhamagaye ntiyamfata ndamwihorera. Ejo bundi ni bwo nagiye
kubona indirimbo irasibwe.”
Yampano uhamya ko afite indirimbo 80, yakomeje avuga ko yabonye iyo ndirimbo atayikeneye kuko icyo we
yashakaga byari ukugira ngo abantu babone ko yakoranye na Marina gusa nta
kindi.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Marina yasohoye itangazo asobanura icyabaye kugira
ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano.
Marina yasobanuye ko nk’umuhanzi wubaha ibihangano bye ndetse n’izina rye, yahisemo
gusibisha indirimbo yakoranye na Yampano kuko batari bumvikanye ko iyo ndirimbo
ijya hanze.
Avuga
ko iki ari icyemezo yafashe mu buryo buboneye mu rwego rwo kurinda izina rye
ndetse n’ireme ry’ibihangano aha abafana be.
Nyuma
gato yo gushyira hanze ubwo butumwa, Yampano nawe yahise yandika ku rubuga rwa
Instagram ati “Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha. Ni yo mpamvu
twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byanagera aha,
umbabarire mwamikazi wa muzika.”
Akomeza
agira ati “Ibaze twanganye! Ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano
irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi
dushinzwe uretse kubaha imiziki myiza.”
Reka inkuru
yanjye nyitangirire aha! Byagenze gute ngo bigere iyo yose Yampano
yiyerurutsa avuga ko atari azi ko byagera aha? Byaratunguranye cyangwa ntabwo
yari azi ko ibyo agiye gukora byamuhira?
Umwaka
ushize, Yampano yagerageje gukorana na Marina ariko basanga Yampano atari ku
rwego rwo gukorana na Marina bitewe n’ibyo yatswe ndetse n’izina yari afite
muri icyo gihe.
Mu
kwezi wa mbere uyu mwaka, ni bwo hongewe gusubukura ibiganiro byo gukorana
indirimbo ndetse bemeranya gukorana n’ubwo Yampano avuga ko yahaye Marina
50,000Rwf byo kwifashisha mu rugendo rwo kujya gukora indirimbo, abareberera
inyungu za Marina babihakana bagaramye.
Ku
itariki 12 Werurwe 2025, ni bwo impande zombi (Yampano na Marina) bemeranyije ko
basoje gukora amajwi y’indirimbo yabo nta kindi cyo kongerwaho ahubwo Marina
ahita asaba Yampano ko bayikorera amashusho.
Mu
biganiro bagiranye, bemeranyije y’uko iyi ndirimbo bayifatira amashusho ku wa
17 Werurwe 2025. Bigeze ku wa 16 Werurwe 2025, Yampano yahamagaye Marina
amubwira ko yabuze amafaranga yo gukoresha amashusho.
Marina
wari wakunze indirimbo bakoranye, yamubwiye ko amafaranga yo gukoresha imisatsi
na ‘make-up’ yabyishakira naho we akarwana no kubona abakora amashusho gusa, Yampano amubwira ko n’aho gukorera amashusho hadahari.
Nyuma
yo kumva ko Yampano atiteguye, bongeye kuganira bumvikana ko iyo audio bayibika
hanyuma bagashakisha amafaranga yo gukorera amashusho iyi ndirimbo. Yampano
abyemera atazuyaje.
Aha
bemeranyije ko indirimbo bayisubitse indirimbo ikazasohoka mu kwezi kwa gatanu
uyu mwaka.
Nyuma
y’iminsi itanu baganiriye, Yampano yahise ashyira hanze amajwi y’iyi ndirimbo
abajijwe impamvu avuga ko byashoboka y’uko abo bakorana baba aribo bayishyize
hanze.
Gusa
Yampano yahise abwira Safi (Ureberera inyungu Marina) baganiraga na mbere n’iyo
mishinga yose ngo ‘Waretse ahubwo iyi ‘saga’ tukayikorera inkuru?’
Yampano
yari yamaze gupanga inkuru ye y’uko indirimbo niramuka ikuweho, aza guhita
afatiraho agakora inkuru akajya mu itangazamakuru akavugwa.
Nyuma
yuko iyi ndirimbo ikuweho, Yampano yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse
yandikira na Marina amubwira ngo ‘Uri sekibi’.
Nyuma
y’izo nkuru zari zapanzwe, Yampano yemeye guca bugufi asaba imbabazi na Marina
atangaza ko impamvu yo gusibisha indirimbo ari uko Yampano yari ysihe
amasezerano bagiranye.
Yampano yabuze amafaranga yo gukora amashusho indirimbo yakoranye na Marina abihinduramo gutwika
Marina yatunguwe n'uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye kandi bari bumvikanye ko igomba kujya hanze mu kwezi kwa Gatanu
REBA IKIGANIRO YAMPANO AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV
TANGA IGITECYEREZO