RURA
Kigali

Amahirwe yo kwitabira amahugurwa yo kwandika no kuyobora filime mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/02/2015 16:58
0


Ku nshuro ya mbere iserukiramuco rya filime rya Mashariki African Film Festival rigiye kuba mu Rwanda, hazaberamo amahugurwa anyuranye harimo amahugurwa y’amajwi azahuza abakora amajwi baturutse muri East Africa ndetse n’ayo kwandika no kuyobora filime agenewe abanyarwanda.



Mu gihe cy’aya mahugurwa kandi, hazakorwamo filime 2 ngufi z’iminota 5 zizaba ziturutse ku nkuru abazaba bitabiriye aya mahugurwa bazaba banditse mu gihe cyo gusaba, zikazerekanwa ku musozo w’iri serukiramuco.

Dore ibisabwa:  

-Kuba uri umunyarwanda kandi ukaba urengeje imyaka 18 y’amavuko.

-Mu gihe cyo kwandika usaba kwitabira aya mahugurwa, usabwa kohereza inkuru yakorwamo filime (script) itarengeje iminota 5, yanditse mu cyongereza, kandi ikaba ishobora gukorwa (gufata amashusho) mu gihe cy’umunsi 1.

-Itariki ntarengwa ni tariki 4 z’ukwezi kwa 3.

Ibindi usaba kwitabira aya mahugurwa agomba kohereza harimo incamake y’ubuzima bwe (biography), CV, ibaruwa isobanura impamvu wifuza kwitabira aya mahugurwa ndetse n’icyo wumva uyatezemo, ndetse n’inzira bashobora kuboneraho bimwe mu bikorwa byawe (niba bihari), byandikiwe smish60@gmail.com

MAAFF

Muri aya mahugurwa hazigishamo bamwe mu bantu bazwi muri sinema, aha twavuga nk’umunyakenya Cajetan Boy usanzwe azwi mu guhugura abakora sinema mu muryango wa Maisha Film Lab, umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri uba mu Busuwisi ndetse akazaba ari kumwe na Frederic Baillif bafatanyije gukora filime yitwa Tapis Rouge (izanerekanwa muri iri serukiramuco) ndetse na Elias Ribeiro wakoze filimeNecktie Youth yanitabiriye iserukiramuco rya Berlin.

Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizatangira tariki 8 z’ukwezi kwa 3 rikarangira tariki 14, aho filime zinyuranye zakozwe n’abanyafurika zizerekanwa mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND