Mu mujyi wa Dubai haherutse kubera icyo benshi bafashe nk’igitangaza ubwo abantu baho bagiye kubona babona amafaranga menshi cyane ari kwisukiranya ava mu kirere andi atwarwa n’umuyaga hirya no hino.
Ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo abantu barimo bagenda ndetse n’abandi barimo gukora imirimo yabo itandukanye nk’uko bisanzwe mu mujyi wa Dubai, batunguwe no kubona mu kirere no hasi hanyanyagira amafaranga menshi avunje mu noti za 500 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu(ama Dirham).
N'ubwo batari bazi aho avuye, abantu bahise batoragura aya mafaranga
Ubwo ibi byabaga, abantu bahise batangira gutoragura aya mafaranga bamwe basohoka mu mamodoka abandi bava mu mazu bose batangira gutora ayo mafaranga n’ubwo muri bose ntawari uzi aho yavuye. Ababibonye bavuga ko aya mafaranga yari menshi cyane kandi ahuhwa n’umuyaga uyajyana ahantu hose.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho aya mafaranga yavuye
Bamwe bavaga mu mamodoka bakajya kuyatora
Hagereranywa ko aya mafaranga yari menshi ku buryo yarengaga ama Pound(ifaranga rikoreshwa mu bwongereza) ibihumbi 500(Asaga Miliyoni 500 z’amanyarwanda).
Abantu babonaga amafaranga yisukiranya azanwe n'umuyaga batazi aho avuye nabo bagatora
Yari agizwe n'inoti za 500 z'amafaranga akoreshwa muri iki gihugu
Kugeza ubu ntawe uramenya aho aya mafaranga yavuye ariko inzego zitandukanye z’iki gihugu(UAE) ziracyakora iperereza ngo zimenye aho yavuye.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO